skol
fortebet

Niyonshuti warekuwe na Dimension Data yabonye ikipe nshya

Yanditswe: Wednesday 10, Jan 2018

Sponsored Ad

Umusore Niyonshuti Adrien uzwi cyane mumukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda yamaze kumvikana n’ikipe yo muri Afurika y’Epfo yitwa Sampada Cycling Team nyuma yo kurekurwa na Dimension Data ikina ku rwego rw’isi. Uyu musore wagowe no kubona ikipe akimara kurekurwa,yamaze kubona ikipe nshya ya Sampada Cycling Team yo muri Afurika y’Epfo iri gushaka ibyangombwa byo kuba ikipe mpuzamugabane ( UCI Continental Team),aho yaje yiyongera ku musore Songezo Jim nawe warekuwe na Dimension Data muri (...)

Sponsored Ad

Umusore Niyonshuti Adrien uzwi cyane mumukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda yamaze kumvikana n’ikipe yo muri Afurika y’Epfo yitwa Sampada Cycling Team nyuma yo kurekurwa na Dimension Data ikina ku rwego rw’isi.

Uyu musore wagowe no kubona ikipe akimara kurekurwa,yamaze kubona ikipe nshya ya Sampada Cycling Team yo muri Afurika y’Epfo iri gushaka ibyangombwa byo kuba ikipe mpuzamugabane ( UCI Continental Team),aho yaje yiyongera ku musore Songezo Jim nawe warekuwe na Dimension Data muri 2016 nubwo yari yayikiniye muri Giro d’Italia y’uwo mwaka.

Niyonshuti Adrien mu myitozo y’ikipe ya Sampada Cycling Team

Uretse Adrien Niyonshuti na Songezo,iyi kipe iri gushaka abakinnyi bakomeye b’Abanyafurika badafite amakipe mu rwego rwo kuyifasha kwitwara neza ikabona ibyangombwa byo kuyifasha gukina ku rwego rw’isi aho umusore nka Daniel Teklehaimanot nawe ari mu bakinnyi bategerejwe.

Niyonshuti yarekuwe na Dimension Data umwaka ushize nyuma y’aho iyi kipe ihinduriye politiki yo kuva ku gushaka gutwara uduce (Etapes) ikarwanira urutonde rusange aho yazanye abasore nka Louis Meintjes Ben King bazwiho kuzamuka.

Sampada Cycling Team igiye gutangira amarushanwa uyu mwaka, aho mu mafoto yashyize ku rubuga rwayo rwa Twitter yagaragaje abasore barimo na Niyonshuti bari mu myitozo mu rwego rwo kwerekana ko biteguye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa