skol
fortebet

Niyonzima Olivier Sefu yahawe igihembo cy’umukinnyi wa Rayon Sports witwaye neza kurusha abandi mu kwezi k’Ukuboza

Yanditswe: Wednesday 23, Jan 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu niwe wahawe igihembo cy’umukinnyi wahize abandi mu kwezi k’Ukuboza mu ikipe ya Rayon Sports ahigitse bagenzi be babiri barimo Manzi Thierry na Michael Sarpong bari bahanganye.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri nibwo hahembwe Niyonzima Olivier Sefu nk’umukinnyi witwaye neza mu kwezi k’Ukuboza mu muhango ngarukakwezi watangirijwe ku mugaragaro ku kibuga cyo mu Nzove aho Rayon Sports ikorera imyitozo

Igitekerezo cyo guhemba umukinnyi witwaye neza mu kwezi watangijwe n’itsinda ry’abafana rya ‘March Generation’ uterwa inkunga n’uruganda rwa Skol, none utangiye kugera ku ntera ishimishije.

Rayon Sports yakinnye imikino itandatu mu kwezi k’Ukuboza, itsindamo itatu, inganya umwe itsindwa ibiri. Iyi mikino yose Niyonzima Olivier Sefu, yayigaragayemo yose uko yakabaye ndetse akina iminota 90 yose.Sefu yatsinze igitego kimwe anatanga imipira ine yavuyemo ibitego muri iyi mikino 6.

Sefu yashimiye abakinnyi bagenzi be bamufashije kwitwara neza bikamuviramo guhabwa iki gihembo ndetse ashimangira ko ari gukora cyane kugira n’icy’ukwezi kwa Mutarama acyegukane dore ko ariwe uhabwa amahirwe

Umukinnyi atorwa hagendewe ku majwi y’itsinda ry’abatoza ba Rayon Sports, abanyamakuru n’abakunzi b’iyi kipe batora binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Skol Brewery Ltd Rwanda n’iza Rayon Sports.




Sefu yahembwe na SKOL nk’umukinnyi w’ukwezi k’Ukuboza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa