Kigali

Niyonzima Olivier Sefu yatangaje impamvu we na bagenzi be banze kwitabira ubutumire bwa Rayon Sports

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 August 2019 Yasuwe: 5975

Umukinnyi mushya wa APR FC,Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu yatangaje ko we na bagenzi be bavanye muri Rayon Sports bakajya muri APR FC banze kwitabira ubutumire bwayo kubera ko barimo kwitegura imikino ya gisirikare.

Ikipe ya Rayon Sports iherutse gutegura ibirori by’umuganura ndetse n’imihigo y’umwaka utaha aho yatumiye abakinnyi bose barimo n’abayivuyemo bamaze kuyihesha igikombe cya shampiyona gusa nta n’umwe wigeze witabira ubu butumire.

Mu kiganiro Niyonzima Sefu yagiranye n’ikinyamakuru Isimbi.rw yavuze ko ngo banze kwitabira ibi birori kubera ko ntamwanya bari kubona kubera imikino ya gisirikare ikipe yabo ya APR FC iri kwitegura.

Yagize ati “Nibyo ubutumire narabubonye ariko ntabwo twari kujyayo, ubu dufite ibituraje ishinga. Turi kwitegura imikino ya gisirikare, turi mu mwiherero, ntabwo nava mu mwiherero wa APR FC ikipe yanjye ngo njye mu bindi byo ku ruhande, ubu ngubu akazi kanjye ni muri APR FC, Rayon Sports ni ikipe yamfashije byinshi ndanayishimira ariko muri kano kanya ndi umukinnyi wa APR FC kandi ngomba gukora akazi kanjye kuko niko mpemberwa."

Uretse Sefu,abandi bakinnyi bavanye muri Rayon Sports barimo Mutsinzi Ange Jimmy,Manzi Thierry na Manishimwe Djabel nabo nta wigeze akandagira muri ibi birori byabaye kuwa 03 Kanama uyu mwaka.


Sefu na bagenzi be bahoranye muri Rayon Sports banze kwitabira ubutumire bwayo kubera bari kwitegura imikino ya gisirikare

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble sam

    ni wowe uri kubishyuriza ariko

    1 month ago
  • chat_bubble Dully

    Ese nshuti yanjye kuba watumira uwakugiriye neza ukamushimira nikosa ahubwo bakabaye baritabiriye kuko ibyo bakoreye rayon irabibubahira,irabizirikana ndatekerezako ataruguhora mubinyamakuru kuko iyo urebwa narubanda biroroshye kumenya amakuru,ndibazako ubayeho utagira indeni wabyishimira ark ntuzabihore mugenzi wawe umfite credit..ndibazako buri mukinnyi wese agiye yishyuza equipe ye yamwirukanye bunyamaswa wasanga hari ababarimo imyenda irenze iya donkor..buri muryango ugira uko ukora..amahirwe masa aho bari..

    1 month ago
  • chat_bubble kagame

    rayon iberamo akavuyo nigute utumire umukinnyi mwatandukanye. organization igayitse ikigaragara mukunda kuvungwa kurusha ibikorwa. muhora muri mubinyamakuru mubanze mwishure BISI YA KAGERA AMADENI YA million 600 mwatangaje, Dream fc ya Sarpongo, yvan JAQUE MILLION 35 MUHANGA amaso yaheze mukirere kuri Yannick, donkor prosper mwaramwambuye

    1 month ago

Inzindi nkuru

Umwe mu bagore Cristiano Ronaldo yashakaga cyane kugira ngo amwiture ineza...

Umugore witwa Paula Leca ufite abana babiri yamaze gutangaza ko ari umwe...
20 September 2019 Yasuwe: 2888 0

Amavubi yahawe agahimbazamusyi kadasanzwe kugira ngo asezerere Ethiopia...

Minisiteri ya Siporo n’umuco [MINISPOC] ireberera ikipe y’igihugu Amavubi...
20 September 2019 Yasuwe: 1693 0

Ikipe ya Rayon Sports yahaye amahirwe abana bafite impano yo guconga...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahamagariye abana bafite impano yo gukina...
19 September 2019 Yasuwe: 2925 0

Umutoza wa Rayon Sports yamaze kugera mu Rwanda hatangazwa igihe azerekerwa...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kubona umutoza mushya wo gusimbura...
19 September 2019 Yasuwe: 5629 1

FERWAFA yafashe umwanzuro ukomeye uzafasha cyane Amavubi

Ubuyobozi bwa FERWAFA bwamaze gufata umwanzuro w’uko guhera kuri uyu wa Kane...
19 September 2019 Yasuwe: 3947 0

Alexis Sanchez yahagaritse intambara ya Lukaku washakaga kurwana na mugenzi...

Rutahizamu Romelu Lukaku yarakajwe cyane no kuba ikipe ye nshya ya Inter...
19 September 2019 Yasuwe: 3145 0