skol
fortebet

Niyonzima Sefu yatangaje uko yakiriye kudahamagarwa mu Mavubi n’uko abona umukino wa Enyimba FC

Yanditswe: Thursday 06, Sep 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Niyonzima Olivier ‘Sefu’ ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko atababajwe no kudahamagarwa n’umutoza Mashami Vincent mu Mavubi ahubwo byamuteye gukora cyane kugira ngo azigaragaze ku mukino wa Enyimba yongere kugirirwa icyizere.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Niyonzima Olivier ‘Sefu’ yatangaje ko kuba atarahamagawe mu Mavubi bitamubabaje kuko yizeye ko igihe cye kizagera akabona umwanya uhoraho mu ikipe y’igihugu.

Yagize ati “Nk’umukinnyi nishimiye abakinnyi bahamagawe gusa ndi gukora cyane kugira ngo ubutaha nzabe mu bakinnyi bahamagawe.Dufite umukino ukomeye na Enyimba FC ndi gukora imyitozo cyane kugira ngo nzawitwaremo neza.”

Niyonzima Olivier ‘Sefu’yagiriye inama ikomeye abakinnyi ba Rayon Sports yo gukora ibishoboka byose bakitwara neza mu mukino ubanza uzabera I Kigali kugira ngo bazirwaneho muri Nigeria cyane ko bagiye bitwara neza mu mikino yo hanze.

Yagize ati “Icyo tugomba gukora ni ukwitwara neza mu mukino ubanza tuzakinira hano I Kigali.Tuwitwayemo neza hanze ntibyatugora kuko tumaze kumenyera kwitwara neza hanze.”

Rayon Sports izakira Enyimba FC mu mukino ubanza wa ¼ cya CAF Confederations Cup,ku wa 16 Nzeri uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa