skol
fortebet

Nk’umwana w’ikirara Rwarutabura yarize ayo kwarika asaba kugaruka muri Rayon Sports

Yanditswe: Saturday 09, Sep 2017

Sponsored Ad

Umwe mu bafana bakomeye hano mu Rwanda uzwi nka Rwarutabura ku munsi w’ejo yarize ayo kwarika ubwo yasabaga Gacinya Dennis uyobora Rayon Sports ko yamubabarira ku bw’umwanzuro yari yafashe wo kwerekeza muri AS Kigali avuye muri Rayon Sports.
Uyu mugabo wari umaze iminsi atangaje ko atakiri umufana wa Rayon Sports ko yerekeje muri AS Kigali yari yamwemereye inzu n’umushahara nkuko byavugwaga,nyuma y’umukino w’ejo ubwo ikipe ya Rayon Sports yatsindaga Police FC 1-0,yahise yegera ubuyobozi bwa (...)

Sponsored Ad

Umwe mu bafana bakomeye hano mu Rwanda uzwi nka Rwarutabura ku munsi w’ejo yarize ayo kwarika ubwo yasabaga Gacinya Dennis uyobora Rayon Sports ko yamubabarira ku bw’umwanzuro yari yafashe wo kwerekeza muri AS Kigali avuye muri Rayon Sports.

Uyu mugabo wari umaze iminsi atangaje ko atakiri umufana wa Rayon Sports ko yerekeje muri AS Kigali yari yamwemereye inzu n’umushahara nkuko byavugwaga,nyuma y’umukino w’ejo ubwo ikipe ya Rayon Sports yatsindaga Police FC 1-0,yahise yegera ubuyobozi bwa Rayon Sports abusaba imbabazi ku bwo kuba yaratereranye ikipe akerekeza muri AS Kigali.

Mu marira menshi Rwarutabura yavuze ko ari nk’umwana w’ikirara wataye iwabo asaba Gacinya ko yongera kumwakira nk’umwana w’ikirara ugarutse mu rugo. Yasabwe kubanza kujya koga akihanaguraho amarangi ya AS Kigali yari yisize maze akababarirwa,ibintu yakoze atazuyaje arababarirwa ndetse ahita yambikwa ikanzu y’ubururu n’umweru.

Ibitekerezo

  • Rwarutabura aryoshya umupira, we na Rujugiro ndabemera, ntakuntu yarikwihngana abonye AS Kgl bayandagaje kariya kageni noneho nyuma akabona Rayon ye iri gu kwakwanya.

    ibyagasenyi nagahoma munwa hhhhhh

    Ariko se irivtangazamakuru riteye rite? None SE inzu yshawe yagiye asubiza imfunguzo AS Kigali? Ko AS Kigali yavuze ko nta mufana yaguze ngo akeza karigura,tureke iki twemere iki? ESE Rayon yo ni iki yahaga Rwarutabura? Ariko uriya mutype agomba kuba ataragana mu itorero.Niba ujya aho batsinze ,uzarangiza championnat uyazengurutse. Babanze bamujyane mu ihaniro atazavaho amena amabanga y’ikipe.

    kabiri Ku mugabo ni kenshi wana guma hamwe ikipe yawe niyo ntayindi.ntuzongere

    kabiri Ku mugabo ni kenshi wana guma hamwe ikipe yawe niyo ntayindi.ntuzongere

    Umunsi menyako wagiye muri AS Kigali naraye ntasinziriye,welcome again.Ufite number akoresha kuri Tigo cash ayimpe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa