skol
fortebet

Nova Bayama yabonye ikipe nshya nyuma yo kuva muri Rayon Sports ababaye

Yanditswe: Saturday 12, Jan 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Nova Bayama uherutse kwirukanwa n’ikipe ya Rayon Sports ashinjwa imyitwarire mibi irimo kwanga gukina abeshya ko yavunitse,yamaze kwerekeza mu ikipe ya AS Kigali itozwa na Masudi Djuma.

Sponsored Ad

Nova Bayama washinje bamwe mu bakozi ba Rayon Sports kumurenganya ubwo bamwirukanaga,yasinyiye amasezerano y’umwaka umwe n’igice ikipe ya AS Kigali irimo umutoza Masudi Djuma bakoranye neza ubwo yatozaga Rayon Sports mu mwaka wa 2016/2017.

Nova Bayama abinyujije kuri Instagram ye,yavuze ko abayobozi ba Rayon Sports bamwirukanye bamushinja gukorana na komite ya Gacinya Dennis ndetse avuga ko muganga wa Rayon Sports yari azi ikibazo cy’imvune yari amaranye iminsi yanga kumutangira raporo ko yavunitse.

Kwerekeza mu ikipe ya AS Kigali bishobora kongera kuzamura urwego rwa Nova Bayama kuko asanze umutoza umuzi neza kandi ufite ubuhanga mu gukoresha abakinnyi bakina ku mpande.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa