skol
fortebet

Nova Bayama yahagaritswe kubera imyitwarire mibi

Yanditswe: Monday 19, Feb 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Nova Bayama ukina asatira mu ikipe ya Rayon Sports yahagaritswe igihe kitaramenyekana kubera imyitwarire mibi yagaragaje mu myitozo yo ku wa Gatandatu aho yasuzuguye abatoza ba Rayon Sports.
Amakuru agera ku UMURYANGO ni uko uyu musore atishimiye uko ari gukinishwa muri iyi minsi ,aho yababajwe no kwicazwa ku ntebe y’abasimbura igihe kinini kandi umwaka ushize yaritwaye neza byatumye yitwara nabi mu myitozo ndetse ayivamo itarangiye.
Nova Nayama yababajwe ni ukuntu mu myitozo yo (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Nova Bayama ukina asatira mu ikipe ya Rayon Sports yahagaritswe igihe kitaramenyekana kubera imyitwarire mibi yagaragaje mu myitozo yo ku wa Gatandatu aho yasuzuguye abatoza ba Rayon Sports.

Amakuru agera ku UMURYANGO ni uko uyu musore atishimiye uko ari gukinishwa muri iyi minsi ,aho yababajwe no kwicazwa ku ntebe y’abasimbura igihe kinini kandi umwaka ushize yaritwaye neza byatumye yitwara nabi mu myitozo ndetse ayivamo itarangiye.

Nova Nayama yababajwe ni ukuntu mu myitozo yo ku wa Gatandatu umutoza Karekezi atamwitayeho ahubwo agaha agaciro abakinnyi bakiri bato bamaze iminsi bimenyereza gukina mu ikipe ya Rayon Sports.

Nova ntakibona umwanya ubanza mu Kibuga nka mbere

Nyuma yo kuva mu myitozo itarangiye,abatoza ba Rayon Sports bafashe umwanzuro wo guhagarika Nova Bayama kugeza igihe azasabira imbabazi ndetse agasobanuro icyamuteye kwitwara nabi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa