Kigali

Nova Bayama yatangaje uko yagambaniwe na bamwe mu bakozi ba Rayon Sports bikamuviramo no kwirukanwa

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 January 2019 Yasuwe: 5559

Umukinnyi Nova Bayama wasezerwe burundu mu ikipe ya Rayon Sports yanditse ibaruwa y’agahinda yatewe no kwirukanwa muri iyi kipe mu buryo yise akarengane ndetse no kwanga kurenganurwa n’abakozi b’iyi kipe bari bazi neza ko yavunitse.

Nova abinyujije kuri Instagram ye,yavuze ko ashimira abafana ba Rayon Sports kubera urukundo bamugaragarije gusa atishimiye uko yasezerewe abeshyewe kandi bamwe mu bakozi ba Rayon Sports bari bazi ikibazo yari amaranye iminsi.

Yagize ati “Mfashe aka kanya ngira ngo mbashimire uburyo twabanye muri iyi myaka 3 itambutse, muri Rayon Sports nagiriyemo ibihe byiza n’ibibi, ibikomeye n’ibyoroshye ariko njye na Rayon Sports twabashije kubitambukamo kigabo.

Sinakwirengagiza uruhare ndetse n’urukundo abafana ba Rayon Sports banyeretse nkinira Rayon Sports, n’ukuri sinabona icyo mbigereranya, muzahorane uwo mutima.

Ntibikunze ko dukomezanya, bibaye ngombwa ko dutandukana ariko nizeye ko abakinnyi bagenzi banjye bambaye hafi muri byose, bangira inama ndetse n’umutoza ikivi twatangiye bazacyusa ndabizeye, nkaba nanashimira buri umwe wese ku ruhare rwe mu buzima bwanjye nagiriye muri Rayon Sports .

Ntandukanye na Rayon Sports nafataga nk’umuryango wanjye mu buryo mfata nko kurenganywa kuko nabeshyewe ibintu ntakoze.

Sinifuzaga gutandukana nayo kuko ibyo yankoreye ni byinshi, ariko mbabajwe n’uko ntandukanye nayo nabi ahanini bishingiye ku magambo nabwiwe ko ntakunda ikipe kandi ntashaka no kuyikorera, nkaba nanabeshyerwa ko numvira komite icyuye igihe kuko ari nayo yananguze, nkaba ntashaka gukorera iya Muvunyi.

Mubyukuri, njye navunikiye mu myitozo twarimo twitegura ikipe y’Amagaju, kuva icyo nakurikiranwaga n’umuganga w’ikipe ndetse n’umutoza bose babizi ko navunitse, icyumweru n’igice birashize ndi mu mvune, ariko natunguwe no kubwirwa ko natereranye ikipe ku mukino wa Musanze FC ngo nivunikishije mu myitozo ya nyuma itegura uwo mukino kandi nari ntaranatangira imyitozo kuko nari mu mvune.

Kuwa Mbere w’iki cyumweru nibwo natangiye imyitozo nk’ibisanzwe mvuye mu mvune, ariko natunguwe n’uko kuwa Kabiri(ejo hashize), nyuma y’imyitozo yanjye ya kabiri mvuye mu mvune nahise nshyikirizwa ibaruwa insezerera nyihawe na Manager Adrien, bavuga ko nataye akazi kandi nari naravunitse babizi, nkaba ntarigeze mbona n’umwanya wo gutanga ubusobanuro cyangwa ngo mbere yo kwirukanwa bambaze uko ikibazo kimeze.

Nyuma yo kwakira ibaruwa, nabajije muganga w’ikipe impamvu atavuze ko ndi mu mvune avuga ko yibagiwe gutanga raporo kuko aheruka gutanga raporo ku mvune ya Rutanga kandi njye naravunitse mbere ye.Murakoze Amahoro y’Imana abane na mwe.”

Nova Bayama yageze muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino 2016/2017,ayifasha kwegukana Shampiyona ya 2017. Yari asigaje amezi 6 akinira Rayon Sports kuko yari ari gukina umwaka wa nyuma w’amasezerano ye.

Nova Bayama yazamukiye mu ikipe ya APR FC yakiniye mu abato n’abakuru,ayivamo yerekeza muri Mukura Victory Sports nyuma yerekeza muri Rayon Sports.


Nova ntiyishimiye uburyo yavuye muri Rayon Sports

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    Rwose’nova
    Ihanganenkabafana
    Bawetukurinyuma
    Njyewe ubwanjye’
    Ndi umufanawa aper efc
    Arikondagukundacyane
    Nagukundantitaye
    Ahowaruri byanshi
    Misha ujyiyemuri
    Gitinyiro aper
    Ariko aho uzajyatuza
    Jyatugusengerahumura
    Waciyemubuzimabubi
    Urihangana"ubucamo
    None"nuterwenagahinda
    Wihanganetukurinya
    Sawa ibihebyiza

    1 week ago
  • chat_bubble IYAMUREMYE

    numvanabandibamezengawe,nabobakwirukanwa nonengo urashimira .abafana?utarikudukorera!!toka

    1 week ago
  • chat_bubble karenzi

    Rwose Nova ntugacanganye amagambo: mukanya kamwe uti banjijije ko nvugana nubuyobozi bwa kera, nonese ninde ubikuziza. Uti bavuga ko ntashaka gukorera ubuyobozi buyobowe na Muvunyi, nonese ibyo byose biri kuvahe, kandi urangije uvuga ko bakwandikiye bakubwira ko wirwaje, bagahita bakwirukanira icyo gusa, kandi mubyukuri wunva hari byinshi byagiye byiyegeranya bikaba byaranatumaga udakora akazi uko bikwiye. Ngewe nunva ukwiye gushimira ubuyobozi buguhagaritse isoko ryabakinnyi rifunguye, shaka indi kipe. Witondere amagambo uri kuvuga, kuko ejo cg ejobundi wazakenera kugaruka. Ukomeje gusebanya rero waba wifungiye amayira burundu.

    1 week ago

Inzindi nkuru

Thierry Henry yasabye imbabazi umukinnyi yatutse kuri nyirakuru

Umutoza wa AS Monaco yatangiye kwibasira abakinnyi b’ikipe bahanganye, kuko...
21 January 2019 Yasuwe: 1646 0

Mangwende yatangaje abakinnyi babiri yifuza ko havamo umwe umusimbura muri...

Myugariro Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende yatangaje ko yamaze...
21 January 2019 Yasuwe: 3320 0

Karekezi Olivier yahaye ubutumwa bukomeye amakipe yo mu Rwanda yifuza ko...

Umutoza Karekezi Olivier uri mu biruhuko mu Rwanda yatangaje ko ataje mu...
21 January 2019 Yasuwe: 4165 0

APR FC ishobora gutakaza amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona...

Ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona y’uyu mwaka,igiye gutakaza...
21 January 2019 Yasuwe: 2765 1

Mukunzi Yannick yabanje gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we mbere yo...

Umukinnyi wa Rayon Sports,Mukunzi Yannick yasezeranye mu mategeko n’umukunzi...
20 January 2019 Yasuwe: 6619 1

Sugira Ernest na Muhadjiri bafashije APR FC guha isomo rya ruhago Police...

Ikipe ya APR FC ikomeje gutera intambwe ikomeye iyifasha kwanikira amakipe...
20 January 2019 Yasuwe: 2056 0