Kigali

Umurundikazi Nsekera yagiriye inama abanyarwandakazi bifuza kujya mu buyobozi bwa siporo

Imikino   Yanditswe na: 14 August 2017 Yasuwe: 1269

Umurundikazi Lydia Nsekera, uri mu buyobozi bw’ ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ndetse akaba no mu bagize Komite Olempike ku isi yagiriye inama abanyarwandakazi bifuza kujya mu buyobozi bwa siporo cyane cyane mu mupira w’amaguru ko bakwiye gufata iya mbere bakinjira mu makipe ndetse no mu mashyirahamwe ya siporo kugira ngo batere imbere

Uyu murundikazi w’imyaka 50 wayoboye Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Burundi, yavuze ko bigoye cyane ko wajya mu buyobozi utarigeza ujya mu ikipe runaka cyangwa mu ishyirahamwe rya Siporo aha hari mu kiganiro yagiranye na Radio 10 mu cyumweru gishize.

Yagize ati “Abagore twavuganye nibagende babyige bajye mu mashyirahamwe ya siporo,bajye mu makipe kuko biragoye cane ko wajya muri Federasiyo utabanje guca muri club.icyo njewe nje kubwira abagabo ni uko nubwo bafite 80 ku ijana by’ubuyobozi muri siporo njye nabaye perezida wa Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Burundi imyaka 9 none ubu ndi perezida wa komite y’igihugu y’imikino Olimpike mfite manda y’imyaka 4 kandi natowe n’abagabo gusa kuko nta mugore wari mu nzego."

Yungamo ati "Icyo nababwira ni uko ibyo ndimo gukora mbishobozwa n’uko nafashe icyemezo kandi ni ubuyobozi bwo hejuru bubishyigikiye kandi nibakomeza kudufasha umugore azatera imbere.iyo ufite ikipe uvugiramo biba byoroshye ko umugore ajya muri politiki bakamutora abantu babuzwa n’iki kumutora yagiye no muri siporo?Abagore nibagende babyige bamenye ibikorerwa muri siporo kuko umugore niyerekana icyo ashoboye abagabo bazamutora.”

Lydia Nsekera amaze iminsi mu Rwanda aho yari yaje kwitabira inama yashojwe mu cyumweru gishize yamaze iminsi itatu guhera ku italiki ya 9 kugeza ku ya 11 Kanama 2017 aho yigaga ku iterambere ry’abagore mu miyoborere ya Siporo ,ikaba yarabereye muri Kigali Convention Center.

Iyi nama yitabiriwe kandi n’Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, Madamu Fatouma Diouf Samoura, Umuyobozi w’umupira w’amaguru w’abagore mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, Madame Sarai Bareman n’abandi basaga 251 bari baturutse mu bihugu 70.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

ARERUYA na bagenzi be batambutse bakomerwa amashyi na rubanda-AMAFOTO

Areruya Joseph na Bagenzi be bari bagize Team Rwanda bamufashije kwegukana...
23 January 2018 Yasuwe: 1198 1

Cristiano Ronaldo yumvikanye ari gutuka Lionel Messi

Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid yafashwe amajwi n’amashusho ari gutuka...
23 January 2018 Yasuwe: 1732 0

Bashunga Abouba yamaze kwerekeza muri Kenya

Uwahoze ari umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports Abouba Bashunga yamaze...
23 January 2018 Yasuwe: 672 0

Reba abakinnyi bafite ibishushanyo bitangaje ku mibiri yabo...

Bimwe mu byamamare bikunze kwishyiraho kwishushanyaho ibishushanyo ku...
23 January 2018 Yasuwe: 1659 0

Igishoboka cyose turagikora kugira ngo tugere muri ¼ -Bakame

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Ndayishimiye Eric benshi bazi nka Bakame...
23 January 2018 Yasuwe: 900 0

Sanchez yerekeje muri Manchester United, Mkhitaryan yerekeza mu ikipe ya...

Byinshi mu binyamakuru byo ku mugabane w’i Burayi byari bimaze iminsi bivuga...
23 January 2018 Yasuwe: 859 0