skol
fortebet

Nsengimana Jean Bosco wegukanye Tour du Rwanda 2015 yarushinze [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 30, Nov 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare ndetse na Benediction Club y’I Rubavu,Nsengimana Jean Bosco yashyingiranywe na Niyireba Uwase Jeannette mu bukwe bwabaye ku munsi w’ejo taliki ya 29 Ugushyingo 2018.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 25 ufite ubuhanga mu kuzamuka imisozi ku igare,yakoze ubukwe bw’akataraboneka,bwabereye mu karere ka Nyabihu ndetse bwitabirwa na bamwe mu bakinnyi basanzwe bakinana umukino wo gusiganwa ku magare.

Nsengimana Jean Bosco watwaye Tour du Rwanda 2015 ni umwe mu bakinnyi bakunzwe n’abanyarwanda benshi kubera imyitwarire ye myiza yaba mu marushanwa ndetse no hanze.

Uretse Tour du Rwanda Nsengimana yegukanye agace muri Tour du Cameroon mu mwaka wa 2016 ndetse ari no mu bakinnyi babashije gusohoka hanze y’u Rwanda kuko yakinnye mu ikipe ya Stradalli Bike Aid yo mu Budage.

Nsengimana Jean Bosco yatwaye uduce 3 muri Tour du Rwanda ya 2015, yegukanye atsinze ku buryo bukomeye abanya Eritrea bari bafite ikipe ikomeye cyane.

Nsengimana Jean Bosco yitezwe na benshi muri Tour du Rwanda 2019 yazamuriwe urwego ikajya kuri 2.1 aho yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi Benediction Continental Team izitabaza mu marushanwa akomeye izitabira umwaka utaha.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa