skol
fortebet

Nsengimana Jean Bosco yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda

Yanditswe: Sunday 12, Nov 2017

Sponsored Ad

• Nsengimana Jean Bosco niwe wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda (Prologue).
• Abakinnyi b’Abanyarwanda bigaragaje neza muri Prologue

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru taliki ya 12 Ugushyingo 2017, nibwo hatangiye irushanwa rikundwa na benshi mu Rwanda Tour du Rwanda aho hakinwaga agace ko gusiganwa umuntu ku giti cye kareshyaga n’ibirometero 3 na metero 300 aho abasiganwa bahagurukire kuri stade Amahoro imbere ya MINISPOC, baca kuri Komite olimpike bagasohoka basa n’abazamuka Kimironko, bahita bakatira kuri station Engen, bagaruka Police kuri contrôle maze basoreza ku marembo ya Stade Amahoro.

Aka gace kegukanwe na Nsengimana Jean Bosco ukinira ikipe ya Team Rwanda wegukanye Tour du Rwanda 2015 nabwo yegukanye aka gace ka mbere.

Uko bakurikiranye bahaguruka

Ku I saa tanu zuzuye (11h00) nibwo umukinnyi ukinira ikipe y’ibirwa bya Maurice yahagurutse ari uwa mbere ndetse intera yo guhaguruka hagati y’umukinnyi n’undi wari umunota umwe.

Uwizeyimana Bonaventure niwe wayoboye urutonde igihe kirekire kuko nyuma y’ibi birometero 3 yakoresheje iminota 3 n’amasegonda 57 gusa agahigo ke kakuweho na Nsengimana Jean Bosco ukinira Team Rwanda wakoresheje iminota 3 n’amasegonda 45 warangije yegukanye aka gace .

Ndayisenga Valens wa Tirol Cycling Team wahagurutse nyuma y’abandi bose ku I saa sita na 12 (12h12) yarangije ku mwanya wa kabiri yakoresheje iminota 3 n’amasegonda 48 mu gihe uwaje ku mwanya wa 3 ari umusore Stephan de Bod wa Dimension Data Qhubeka wakoresheje iminota 3 n’amasegonda 52.

Areruya Joseph yaje ku mwanya wa 4 aho bivuze ko Nsengimana Jean Bosco ari we uhise wambara umwenda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa