skol
fortebet

Nshimiyimana Amran yatangaje uburyo Amissi Cedrick yamuzengereje mu kibuga akarangiza umukino asa n’uwarwaye malaria

Yanditswe: Friday 13, Sep 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Nshimiyimana Amran ukinira ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko inshuro ya mbere akina ku mwanya w’imbere ya ba myugariro [nimero 6],Amissi Cedric yamucenze umukino ukarangira yarwaye malaria.

Sponsored Ad

Uyu mugabo uri mu bakinnyi beza bakina hagati mu kibuga yatangarije Funclub ko akiri muri police FC umutoza we Goran yamubwiye ko ashaka kumuhindurira umwanya amukura ku gukina afasha ba rutahizamu[nimero 10] amushyira ku mwanya wo gukina afasha ba myugariro ariko ngo umukino wa mbere yakinnye warangiye arwaye malaria kubera amacenga ya Amissi Cedric.

Yagize ati “Umutoza Goran yarambonye arambwira ati “Nta nimero 10 ureshya gutyo,urwanira imipira buri kanya,ushyiramo n’umwanya wo kuruhuka.Ngiye kuguhindurira umwanya guhera ku mukino ntazi,kuko ntiwakina iminota 90 ureshya gutyo.Icyo gihe yangeragereje ku mukino wa Rayon Sports.

Ibaze kugufata bakakugeragereza ku mukino wa Rayon Sports ngo uhangane na Cedric.Navuye mu kibuga meze nk’umuntu warwaye Malaria.Nahise mvuga nti “ntabwo nzongera gukina uyu mwanya ariko umuntu ambwira ko ariho ngomba gukina.”

Amran yavuze ko uretse Amissi wamugoye cyane na Kwizera Pierrot yamugoye cyane ubwo bahuraga ari muri APR FC na Police FC ndetse ngo yifuza gukinana nawe akareba uko azengereza andi makipe bari kumwe.

Amran yavuze ko nubwo nta kipe afana ariko ngo afite imyaka 10 yakundaga cyane Rayon Sports ndetse ngo n’umuryango we ukomoka I Nyanza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa