skol
fortebet

Nshimiyimana yatangaje ko afite igitutu cyo gutwara igikombe

Yanditswe: Friday 08, Sep 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya AS Kigali Nshimiyimana Eric yatangaje ko kuba ikipe ye iri mu makipe yaguze abakinnyi benshi kandi bahenze bimutera igitutu cyo gukora uko ashoboye akazatwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka.
Uyu mutoza uri kwitegura irushanwa ry’agaciro yatangaje ibi nyuma y’imyitozo yo ku wa gatatu aho yemeje ko igitutu kitabura iyo ufite ikipe yuzuye ndetse waraguze abakinnyi bakomeye gusa yemeza ko aba ari ah’umutoza kukigabanya yaba mu bakinnyi no kuri we.
Yagize ati “Iyo udafite (...)

Yagize ati “Iyo udafite pression (igitutu) ntushobora gutsinda umukino.mu mupira w’amaguru hagomba kubaho pression iyo wumva ushaka gutsinda ndetse n’iyo umukinnyi ashaka gutsinda.Ubundi amafaranga agufasha kwiyubaka , uko washora byagufasha kugera kuri ya ntsinzi,ku gutwara igikombe.Buri kipe yose hano mu Rwanda iragura gusa iyo uguze amazina akomeye nibyo bituma abantu baguha amahirwe yo gutwara igikombe ariko natwe tugomba kubikorera kuko iyo pression ibaye nyinshi ku bakinnyi nibyo bituma bakina neza nanjye bikantera igitutu cyo kumva ko tugomba gutwara igikombe.”

Uyu mutoza uherutse gutwara irushanwa ry’Intsinzi Preseason Tournament ryabereye mu karere ka Rubavu yatangaje ko abakinnyi be bose bahari ndetse guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru barimo bitegura imikino y’Agaciro igomba gutangira ku munsi w’ejo taliki ya 09 Nzeri bahura na APR FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa