skol
fortebet

Nshuti Savio ashobora kumara ibyumweru 12 adakina

Yanditswe: Monday 09, Oct 2017

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo umusore Nshuti Dominique Savio yatangaje ko adashaka kubagwa kubera ko atinya ko ashobora kumara igihe kinini adakina kandi hari ikipe yo mu Bubiligi imwifuza mu kwezi kwa mbere ibintu ikipe ye ya AS Kigali idakozwa ndetse yamaramaje ivuga ko igiye kumuvuza ndetse akazamara ibyumweru 12 adakina. Uyu musore bivugwa ko yifuzwa na Gent yagombaga kujyana kwivuza na Rwatubyaye Abdoul,gusa aza gutangaza ko atiteguye kwerekeza muri Maroc kubera gutinya kumara iminsi myinshi (...)

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo umusore Nshuti Dominique Savio yatangaje ko adashaka kubagwa kubera ko atinya ko ashobora kumara igihe kinini adakina kandi hari ikipe yo mu Bubiligi imwifuza mu kwezi kwa mbere ibintu ikipe ye ya AS Kigali idakozwa ndetse yamaramaje ivuga ko igiye kumuvuza ndetse akazamara ibyumweru 12 adakina.

Uyu musore bivugwa ko yifuzwa na Gent yagombaga kujyana kwivuza na Rwatubyaye Abdoul,gusa aza gutangaza ko atiteguye kwerekeza muri Maroc kubera gutinya kumara iminsi myinshi hanze y’ikibuga ibintu bitishimiwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe bwafashe icyemezo cyo kumuvuza ikibazo cy’urutugu amaranye iminsi.

Mu Kiganiro umunyamabanga mukuru wa AS Kigali Nshimiye Joseph yagiranye na Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru yabatangarije ko iyi kipe yafashe icyemezo cyo kuvuza uyu musore mu rwego rwo kugira ngo abashe kwitwara neza.

Yagize ati “Ubuyobozi bwa AS Kigali bwafashe icyemezo cyo kuvuza uyu musore, kubera ikibazo cy’urutugu rwe rukomeje gukuka, bikaba bituma uyu mukinnyi atitwara neza uko bikwiye. Twamujyanye ku bitaro by’abahinde (Mediheal Hospital and Fertility Centre-Kigali) biherereye ku Kimihurura, acishwa mu cyuma, batubwira ko nta wundi muti utari ukumubaga."

Nshuti Savio yongeye kugira ikibazo cy’urutugu mu myitozo ya As Kigali,aho byatumye yisubiraho yemera kubagwa bityo akaba ashobora kubagwa ku wa Gatatu taliki ya 11 Ukwakira 2017.

Ibitekerezo

  • Njye mbona ahari kuva mu ikipe imwe mu Rda ukajya mu yindi mu yindi bishobora kuba bitera umwaku. abakinnyi benshi bagiye bava mu makipe bakajya mu yandi, ntabwo byagiye bibahira. fata nka Rwatubyaye ava muri APR akajya muri RAYON, ntarakina na rimwe, n’abamdi mtiriwe ndondora..., kone ndebera n’uyu mwana Xavio miko bigiye kumugendekera byaba bibabaje.

    SAVIO NKU MUNYA RWANDA KWIFU RIJE GUKIRA KANDI MUZAKIRA WITINYA KUBARWA NIKO GUKIRA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa