Kigali

Nshuti Savio ntatewe ubwoba n’ikipe ya Rayon Sports

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 January 2018 Yasuwe: 777

Umukinnyi Nshuti Savio Dominique yatangaje ko adatewe ubwoba n’ikipe yahozemo Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa nyuma w’igikombe cy’intwali uteganyijwe ku wa Kane taliki ya 01 Gashyantare 2018 nyuma yo kwkirwa nk’umwami mu ikipe ya APR FC.

Uyu musore wakiriwe nk’umwami mu myitozo ye ya mbere mu ikipe ya APR FC aheruka gusinyira nyuma yo gusesa amasezerano muri AS Kigali,yabwiye abanyamakuru ko uyu mukino awumenyereye ndetse yiteguye kuwitwaramo neza kuko abakinnyi b’aya makipe yombi bose abazi.

Yagize ati “Sintewe ubwoba n’umukino kuko abakinnyi ba Rayon Sports tuzahangana benshi turaziranye kandi n’inshuti zanjye.Ubu nambaye umwambaro mushya kandi ndashyigikiwe niyo mpamvu uyu mukino tugomba kuwutegura neza tukareba uko dushimisha abafana.

Savio yavuze ko ubushake ubuyobozi bwa APR FC bwashyize mu kumushaka aribwo bwatumye yifuza kuyerekezamo ndetse no kuba Migi yaragarutse biri mu byamusunikiye kwerekeza muri APR FC kuko yakuze ariwe mukinnyi akunda.

Nshuti Savio yasheshe amasezerano na AS Kigali nyuma yo kunanirwa kumuha ibyo yari yamusezeranyije ubwo yayisinyiraga amasezerano birimo inzu.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Gareth Bale yahaye ubutumwa bukomeye Loris Karius wafashije Real Madrid...

Rutahizamu Gareth Bale yabwiye umunyezamu Loris Karius wamuhaye igitego ku...
18 September 2018 Yasuwe: 579 0

Uburanga bwa Victoria Bonya uri mu rukundo na Marouane Fellaini ari guca...

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucaracara amafoto agaragaza...
18 September 2018 Yasuwe: 713 0

Mohamed Salah yatangaje intego Liverpool ifite uyu mwaka bituma ahabwa...

Rutahizamu wa Liverpool Mohamed Salah yatangaje ko we na bagenzi be...
18 September 2018 Yasuwe: 839 1

Benjamin Mendy yakoze benshi ku mutima kubera igikorwa cy’urukundo yakoreye...

Umufaransa Benjamin Mendy ukina yugarira ku ruhande rw’ibumoso,yakoreye...
18 September 2018 Yasuwe: 714 0

Urugamba rwo guhagarika Real madrid yigaruriye UEFA Champions League...

Kuri uyu wa Kabiri,nibwo hatangira imikino y’amatsinda ya UEFA Champions...
18 September 2018 Yasuwe: 612 0

Muvunyi Paul yashimiye byimazeyo Robertinho umaze guhindura cyane Rayon...

Umuyobozi wa Rayon Sports Muvunyi paul yashimiye byimazeyo umunya Brazil...
17 September 2018 Yasuwe: 2672 0