Kigali

Nshuti Savio wavugwaga mu ikipe ya Rayon Sports yahinduye icyerekezo

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 July 2019 Yasuwe: 7038

Umukinnyi Nshuti Dominique Savio wavugwaga ko yarangije kumvikana na Rayon Sports nyuma yo kwirukanwa muri APR FC,yahinduye icyerekezo yerekeza mu ikipe ya Police FC.

Nshuti Savio wifuzwaga cyane na Rayon Sports yahozemo mbere yo kwerekeza muri AS Kigali yavuyemo akerekeza muri APR FC,yahisemo kwerekeza mu ikipe ya Police FC yarangije ku mwanya wa 04 muri shampiyona y’uyu mwaka.

Savio ntiyabashije kumvikana na Rayon Sports ku bijyanye n’amafaranga yo kumugura,kuko bivugwa ko yifuzaga miliyoni 9 n’umushahara w’ibihumbi 800 FRW ikipe ya Rayon Sports ikamuha miliyoni 9 FRW.

Ikipe ya Police FC yateye intambwe nziza iha uyu mukinnyi ibyo yifuzaga ayisinyira amasezerano bivugwa ko ari ay’imyaka 2.

Nshuti Dominique Savio yaciye agahigo ko kuba umunyarwanda wa mbere waguzwe amafaranga menshi n’ikipe yo mu Rwanda ubwo yavaga muri Rayon Sports yerekeza muri AS Kigali imuguze akayabo ka miliyoni 16 FRW,ikamuha imodoka n’inzu,yaje kuvunika urutugu,akira yerekeza muri APR FC ntiyahirwa n’urugendo.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble KIKI

    Uyu muhungu niwe wirangirije talent ye kuko 2ans zizashira yararangiye rwose,yari agize amahirwe yo kuva uri APR agiye kongera kuzanura talent ye uhereye uri CECAFA ugakomereza uri champion ligues none yirangayeho.

    2 weeks ago
  • chat_bubble JMarie and

    Azicuza, TV ijya hanze ni Rayon, ubuse ko nabuze match iriho

    2 weeks ago

Inzindi nkuru

Kirasa Alain yamaze kugirwa umutoza wungirije wa Rayon Sports

Umutoza Kirasa Alain wari umaze igihe atoza ikipe ya Kiyovu Sports yamaze...
23 July 2019 Yasuwe: 1316 0

Ulimwengu yavuze ku makuru avuga ko agiye kwerekeza mu ikipe ya APR...

Bimaze iminsi bivugwa ko APR FC ikataje mu rugamba rwo gushaka rutahizamu...
23 July 2019 Yasuwe: 2215 2

Zidane yatangaje ukuntu Gareth Bale aherutse kumusuzugura

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane yatangaje ko umunya Wales Gareth...
23 July 2019 Yasuwe: 2019 0

Ikarita y’itora ntabwo izongera gukenerwa mu matora ari imbere mu...

Abadepite baraye batoye itegeko ngenga rigenga amatora,ryavanyeho ikarita...
23 July 2019 Yasuwe: 790 0

Antoine Griezmann yatangaje umukinnyi umwe rukumbi ukina muri Premier...

Rutahizamu mushya wa FC Barcelona, Antoine Griezmann yatangaje ko yishimiye...
22 July 2019 Yasuwe: 4080 0

CAF yashyize hanze ikipe y’irushanwa rya CAN 2019 yiganjemo abakinnyi...

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yashyize hanze...
22 July 2019 Yasuwe: 2744 0