skol
fortebet

"Nta tegeko ribuza Mashami gutoza Amavubi anatoza Bugesera." FERWAFA

Yanditswe: Wednesday 05, Apr 2017

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda buratangaza ko nta tegeko ribuza umutoza w’ungirije mu ikipe y’igihugu kuba yabifatanya no gutoza indi kipe, ngo ibyatangajwe na perezida wa FERWAFA byari ibyifuzo ntibyari itegeko.
Mu mpera z’umwaka ushize mu kiganiro n’itangazamakuru perezida wa FERWAFA Vincent De Gaulle Nzamwita yatangaje ko bifuza ko umutoza w’ikipe y’igihugu agomba kuba ari umutoza wayo ntayindi kipe atoza kugira ngo abashe gukurikirana abakinnyi neza.
Nyuma y’uko (...)

Nyuma y’uko bitangajwe ko Mashami Vincent usanzwe utoza Bugesera FC ari we uzungiriza umudage Antoine Hey mu ikipe y’igihugu Amavubi, abantu bakomeje kwibaza niba azakomeza kubifatanya no gutoza ikipe ya Bugesera FC, hari amakuru yavugaga ko FERWAFA itifuza ko yakomeza gutoza Bugesera ko yaza mu Amavubi, naho we agasaba ko yabanza agasoza uyu mwaka w’imikino.

Mu kiganiro ikinyamakuru Umuryango cyagiranye n’umuvugizi wa FERWAFA, Ruboneza Prosper yatangaje ko nta tegeko ribuza cyangwa rikumira Mashami kungiriza mu ikipe y’igihugu Amavubi ndetse agakomeza gutoza ikipe ye ya Bugesera.

Ati "Nkeka icyo cyari icyifuzo cya perezida wa FERWAFA(De Gaulle), ariko ntago ari itegeko, ni uburenganzira bwa Mashami guhitamo gutoza Amavubi yonyine cyangwa agakomeza kubifatanya na Bugesera. Ku ruhande rwa FERWAFA bo bifuza ko yatoza ikipe y’igihugu gusa, ariko ibyo bizava mu bwumvikane bazagirana hagati ya FERWAFA na Mashami."

Amakuru agera ku Umuryango ni uko Mashami yamaze kumvikana na FERWAFA ko azatoza Amavubi ndetse ko azatangira imirimo ye mu kwezi gutaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa