skol
fortebet

Ntagungira Celestin yashyizwe mu kanama gashinzwe amategeko y’ umupira w’ amaguru ku Isi

Yanditswe: Friday 21, Apr 2017

Sponsored Ad

Ntagungira Celestin “Abega” wahoze ari umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, yashyizwe mu kanama ka tekiniki k’ikigo mpuzamahanga kigenga amategeko y’umupira w’amaguru ku Isi, IFAB.
Abega wabaye umusifuzi mpuzamahanga aho yasifuye igikombe cy’Isi cyabereye muri Afurika y’Epfo mu 2010 aho yahise aba umwe mu bagize komisiyo y’abasifuzi mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi n’Afurika aho mu marushanwa bategura harimo n’igikombe cy’Isi cyabereye muri Brazil mu 2014 yari mu (...)

Sponsored Ad

Ntagungira Celestin “Abega” wahoze ari umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, yashyizwe mu kanama ka tekiniki k’ikigo mpuzamahanga kigenga amategeko y’umupira w’amaguru ku Isi, IFAB.

Abega wabaye umusifuzi mpuzamahanga aho yasifuye igikombe cy’Isi cyabereye muri Afurika y’Epfo mu 2010 aho yahise aba umwe mu bagize komisiyo y’abasifuzi mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi n’Afurika aho mu marushanwa bategura harimo n’igikombe cy’Isi cyabereye muri Brazil mu 2014 yari mu bakoreraga isuzuma abasifuzi (referre assessor).

Binyujije muri CAF, kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Mata 2017 nibwo Abega yamenyeshejwe ko yagizwe umwe mu bagize akanama njyanama ka tekiniki (TAP) n’inshingano zo kwita kuri tekiniki n’imisifurire.

Lukas Brud, Umunyamabanga wa IFAB (The International Football Association Board) avuga ko Ntagungira ashyizwe muri aka kanama ku busabe bwa CAF bagendeye ku bunararibonye n’ubumenyi afite mu mupira w’amaguru.

TAP iba igizwe n’abantu batarenze 14 barimo barindwi bahoraho bava mu mpuzamashyirahamwe n’uvuye muri komisiyo y’abasifuzi muri FIFA. Abega asimbuye An Yan Lim Kee Chong ukomoka mu birwa bya Mauritius wahoze ari umusifuzi mpuzamahanga.

IFAB igizwe n’ibihugu bine bigize ibirwa by’Abongereza (u Bwongereza, Scotland, Wales na Ireland ya ruguru), aho imiterere yayo iyoborwa n’inteko rusange – inama y’abayobozi (board of directors) munsi yabo igice cy’ubuyobozi (Executive Support Office) kirimo umunyamabanga, komite tekiniki n’akanama ngishwanama karimo abajyanama tekiniki ari naho Ntagungira Celestin abarizwa.

TAP iterana kabiri mu mwaka keretse iyo hari izindi mpamvu zidasanzwe, ubu uru rwego ruri kwiga ku gusifura hakoreshejwe amashusho biri kugeragezwa ngo bizakoreshwe mu gikombe cy’Isi kizabera mu Busuriya mu 2018.

Ntagungira Celestin “Abega” yavutse tariki ya 11 Gicurasi 1966 yasifuye ibikombe bibiri by’Isi icya 2006 mu Budage na 2010 muri Afurika y’Epfo, ibikombe bitatu by’Afurika (2010 muri Angola, 2008 muri Ghana na 2006 mu Misiri)

Src: Izubarirashe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa