skol
fortebet

Amagare:Gasore Hategeka yigaranzuye bagenzi be atwara shampiyona y’igihugu

Yanditswe: Monday 26, Jun 2017

Sponsored Ad

Nubwo yakiniraga ikipe itaramenyera mu mukino wo gusiganwa ku magare hano mu Rwanda ya Nyabihu Cycling Team umusore Gasore Hategeka yaraye atwaye shampiyona y’igihugu yo gusiganwa ku magare irushanwa ryaranzwe cyane n’amarira menshi ya Valens Ndayisenga wananiwe kwakira ibyavuye muri iri rushanwa dore ko yaje ku mwanya wa kabiri.
Uyu musore Hategeka wafashijwe na bagenzi be bamenyereye uyu mukino baje mu ikipe ya Nyabihu baturutse muri Benedictions y’I Rubavu bagerageje kuyobora isiganwa mu (...)

Sponsored Ad

Nubwo yakiniraga ikipe itaramenyera mu mukino wo gusiganwa ku magare hano mu Rwanda ya Nyabihu Cycling Team umusore Gasore Hategeka yaraye atwaye shampiyona y’igihugu yo gusiganwa ku magare irushanwa ryaranzwe cyane n’amarira menshi ya Valens Ndayisenga wananiwe kwakira ibyavuye muri iri rushanwa dore ko yaje ku mwanya wa kabiri.

Uyu musore Hategeka wafashijwe na bagenzi be bamenyereye uyu mukino baje mu ikipe ya Nyabihu baturutse muri Benedictions y’I Rubavu bagerageje kuyobora isiganwa mu birometero bya nyuma bituma ikipe yafashaga Valens Ndayisenga ya Les Amis Sportifs inanirwa byahesheje uyu musore gutwara shampiyona y’uyu mwaka.


Kuri iki cyumweru aba basore bakinnye isiganwa ryo mu muhanda (Road Race) nyuma y’aho mu gusiganwa umuntu ku giti cye Adrien Niyonshuti yanikiye bagenzi be.Ku munsi w’ejo taliki ya 25 kamena abasiganwa bahagurutse i Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba berekeza i Kigali ku ntera y’ibirometero 187 aho byarangiye Gasore Hategeka atsinze bagenzi be akoresheje amasaha 4 iminota 59 n’amsegonda 54.

Nyuma yo gutsinda iri rushanwa kwa Hategeka ,umusore Valens Ndayisenga wabaye uwa kabiri yararize cyane kubera gutsindwa iri rushanwa yari yakaniye bikomeye gusa amahirwe ntabashe kumusekera.

Uko abakinnyi bakurikiranye:

Abakuru:
1. Gasore Hategeka: 4:59”54
2. Ndayisenga Valens: 4:59”54
3. Nsengimana Jean Bosco: 4:59”54
4. Ruberwa Jean Damascene: 4:59”54
5. Mfitumukiza Jean Claude: 4:59”54

Ingimbi:
1.Manizabayo Eric: 2:31”26
2.Mwumvaneza Eric: 2:32”04
3.Nkurunziza Yves: 2:32”04
4.Mugisha Albert: 2:32”43
5. Habimana Jean Eric: 2:32”52

Abagore:
1.Ingabire Beatha: 3:08”20
2.Nirere Xaverine: 3:09”15
3. Mushimiyimana Samantha: 3:09”15
4.Muhabwampundu Ester:3:11”01
5. Girubuntu Jeanne D’Arc: 3:11”02

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa