skol
fortebet

Nyampinga w’U Bufaransa yabenze Ben Arfa yisangira umunyarwenya

Yanditswe: Wednesday 28, Feb 2018

Sponsored Ad

Umukunzi wa Hatem Ben Arfa rutahizamu w’ikipe ya PSG witwa Iris Mittenaere wabaye Miss Universe 2016 akaba na Nyampinga w’u Bufaransa 2015,yamutaye yisangira umunyarwenya witwa Kev Adams bahoze bakundana. Iris wabaye Miss Universe 2016 niwe wahoze ari umukunzi wa Ben Arfa
Uyu mukinnyi wahuye n’uruva gusenya kuva yagera muri PSG avuye muri Nice,yirengagijwe n’uyu mukobwa bari bamaze iminsi bakundana yisangira uyu munyarwebya bivugwa ko bararanye muri Hoteli ubwo yari yagize isabukuru. Ben (...)

Sponsored Ad

Umukunzi wa Hatem Ben Arfa rutahizamu w’ikipe ya PSG witwa Iris Mittenaere wabaye Miss Universe 2016 akaba na Nyampinga w’u Bufaransa 2015,yamutaye yisangira umunyarwenya witwa Kev Adams bahoze bakundana.

Iris wabaye Miss Universe 2016 niwe wahoze ari umukunzi wa Ben Arfa

Uyu mukinnyi wahuye n’uruva gusenya kuva yagera muri PSG avuye muri Nice,yirengagijwe n’uyu mukobwa bari bamaze iminsi bakundana yisangira uyu munyarwebya bivugwa ko bararanye muri Hoteli ubwo yari yagize isabukuru.

Ben Arfa wagowe no kwinjira mu ikipe ya PSG kuva umutoza Unai Emery yayigeramo aho atarakina umukino n’umwe muri uyu mwaka w’imikino,aherutse gutangaza ko ubuzima bwe busa n’ubwongeye kwizihirwa nyuma yo gukundana n’uyu mukobwa wabaye Miss Universe 2016 na Miss France mu mwaka wa 2015.

Umwe mu bari mu isabukuru y’uyu mukobwa Iris,babwiye ikinyamakuru Closer ko uyu mukobwa yararanye n’umunyarwenya Adams,nyuma yo kwizihizanya isabukuru ye y’amavuko n’inshuti ze.

Ben Arfa ari hafi gusoza amasezerano ye nyuma y’imyaka 2 yari amaze mu ikipe ya PSG yamubihiye nk’umuravumba.

Iris, umukobwa mwiza w’igikundiro n’uburanga w’imyaka 24 y’amavuko wahatanye n’abakobwa 31 akambikwa ikamba rya Nyampinga w’U Bufaransa 2015. Areshya na metero 1 na santimetero 72, yagizwe Miss France 2016 asanzwe anambaye ikamba rya ‘Miss Nord-Pas-de-Calais’.

Ku wa Gatandatu tariki 19 Ukuboza 2015, mu birori byabereye ahitwa "Zénith de Lille" nibwo akanama nkemurampaka kemeje ko Iris abaye Nyampinga w’u Bufaransa 2015; uyu mukobwa kandi anabitse ikamba rya Miss Universe 2016; Iris Mittenaere yavukiye i Lille ku itariki ya 25 Mutarama 1993.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa