Kigali

Nyandwi Saddam yatangaje impamvu itangaje yatumye abura umwanya wo gukina mu ikipe ya Rayon Sports

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 July 2019 Yasuwe: 4682

Myugariro Nyandwi Saddam yavuze ko atigeze na rimwe asubira inyuma mu mikinire ahubwo impamvu nyamukuru yatumye abura umwanya uhagije wo gukina ari ukubera umutoza Robertinho.

Nyandwi Saddam waraye ahawe amafaranga n’abakunzi ba Rayon Sports bamushimira uko yitwaye mu mukino iyi kipe yatsinzemo Police FC ibitego 3-1,yavuze ko akora imyitozo buri gihe ndetse agakora n’iye bwite ariko ngo yabuze umwanya wo gukina kubera amahitamo y’umutoza Robertinho.

Yavuze ati “Tuba duhagaze neza ariko umutoza niwe ukora byose,iyo akwicaje hasi uricara,iyo ashatse kukuzamura arabikora.Igihe cyose mba meze neza ahubwo kubura umwanya n’ubushake bw’umutoza.”

Nyandwi yashimiye abafana bamuhaye ishimwe nyuma y’umukino gusa yavuze ko ataravugana n’abayobozi ba Rayon Sports ku byerekeye amasezerano mashya.

Nyandwi Saddam witwaye neza mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Amahoro aherutse gukina,yavuze ko atabikoze kugira ngo abayobozi bamwongere amasezerano ahubwo asanzwe ari umukinnyi mwiza utarakunzwe n’umutoza.

Nyandwi Saddam yabuze umwanya wo gukina mu mikino ya shampiyona Rayon Sports iheruka gutwara.



Saddam uhagaze neza muri iyi minsi yavuze ko kubura umwanya wo gukina muri Rayon Sports ari amahitamo ya Robertinho

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Erneste Uwiringiyimana

    Warakoze kudufasha kandi bibaye byiza wakongererwa amasezerano kandi ugahabwa umwanya wogukina .Murakoze.

    2 months ago

Inzindi nkuru

Rayon Sports yamaze gutangaza umutoza mushya wagizwe ibanga...

Umutoza ukomoka muri Mexico witwa Javier Martinez Espinoza w’imyaka 46 niwe...
21 September 2019 Yasuwe: 2458 0

Losciuto byavugwaga ko yagizwe umutoza wa Rayon Sports yabihakanye

Umutoza Jean Francois Losciuto byavugwaga ko yamaze kumvikana na Rayon...
21 September 2019 Yasuwe: 2093 0

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yongeye kuvugisha benshi ku mbuga...

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez yaciye ibintu ku...
21 September 2019 Yasuwe: 2513 0

Abatoza 3 bari kuganirizwa mu ibanga kugira ngo bazavemo usimbura Zinedine...

Ishyamba si iryeru mu ikipe ya Real Madrid iherutse kwitwara nabi cyane mu...
21 September 2019 Yasuwe: 2318 0

Rayon Sports yimuye italiki yagombaga gutangarizaho umutoza wayo...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kwimura igihe bwagombaga gutangariza ku...
20 September 2019 Yasuwe: 3053 3

Zinedine Zidane ari gusabirwa kwirukanwa

Nyuma yuko ikipe ya Real Madrid ititwaye neza mu mikino ya mbere yo mu...
20 September 2019 Yasuwe: 2590 0