skol
fortebet

Nyina wa Cristiano Ronaldo yatangaje benshi kubera ibyo yatangaje ku birego byo gufata ku ngufu umuhungu we ashinjwa

Yanditswe: Thursday 07, Feb 2019

Sponsored Ad

Nyina wa Cristiano Ronaldo witwa Dolores Aveiro yavuze ko umuhungu we atigeze afata ku ngufu Kathryn Mayorga wabimushinje ndetse avuga ko uyu mukobwa atari agiye gukina amakarita muri Hoteli yarimo Cristiano Ronaldo.

Sponsored Ad

Dolores Aveiro yavuze ko azi neza umuhungu we ndetse yibaza icyo Mayorga yari agiye gukora muri Hoteli yarimo Cristiano Ronaldo asaba n’ubutabera kubitekerezaho.

Mayorga yavuze ko Cristiano Ronaldo yamufashe ku ngufu ubwo bahuriraga muri Hoteli mu mwaka wa 2009 ubwo yiteguraga kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid avuye muri Manchester United.

Yagize ati “Nzi neza umwana wanjye.Mfitiye icyizere umwana wanjye kuri iki kibazo kuko uyu mukobwa ajya muri iriya Hoteli ntabwo yari agiye gukina amakarita.

Dolores Aveiro usanzwe atuye mu gace ka Madeira iki cyamamare Ronaldo cyavukiyemo,yashyigikiye bikomeye umuhungu we kuva ibi birego byatangira gufata intera mu Ukwakira 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa