skol
fortebet

Nyirarukundo agiye kwitabira amarushanwa akomeye nyuma yo gukira imvune ikomeye

Yanditswe: Monday 27, Nov 2017

Sponsored Ad

• Nyirarukundo Salome yongeye kwitwara neza nyuma y’imvune ikomeye yagize
• Nyirarukundo azerekeza mu Budage mu kwezi gutaha
• Nyirarukundo yari amaze iminsi mu mvune yakuye muri shampiyona y’isi yabaye muri Kanama uyu mwaka

Sponsored Ad

Nyirarukundo Salome ukina umukino wo gusiganwa ku maguru,yongeye kugaruka muri uyu mukino nyuma y’igihe adakina kubera imvune yagiriye muri shampiyona y’isi yabereye mu mugi wa London mu kwezi kwa munani uyu mwaka aho yatangaje ko yakize neza ndetse agiye gutangira amarushanwa akomeye hirya no hino ku isi.

Uyu mukobwa umaze kubaka izina muri uyu mukino,yatunguye benshi ubwo kuri iki cyumweru yatsindaga abakinnyi bari bamaze iminsi bitoza we ari mu mvune, mu irushanwa rya Kigali Run Blue ryabaye ku munsi w’ejo taliki ya 26 Ugushyingo 2017,ndetse ahita atangaza ko agiye gukomeza amarushanwa hirya no hino ku isi.

Yagize ati “Ubu ngubu meze neza nta kibazo narakize,ikintu gikurikiyeho ni ukwitegura kwerekeza mu Budage ku I taliki ya 28 Ukuboza 2017 kuko hari irushanwa mpafite.Nzakomeza kwitegura imikino ya Commonwealth izaba mu kwezi kwa kane umwaka utaha n’igice cya Marathon cya Kigali Peace Marathon nayo izaba umwaka utaha.Uretse aya akomeye mu ntangiriro z’umwaka utaha mfite amarushanwa nateguriwe na manager wanjye kugira ngo nzabone ibihe bya ngombwa bizamfasha kwitabira shampiyona y’isi.”

Nyirarukundo yegukanye irushanwa rya Kigali Run Blue kuri iki cyumweru

Nyirarukundo yavunitse ku I taliki ya 05 Kanama 2017, ubwo yari amaze gusiganwa muri metero ibihumbi 10 muri shampiyona y’isi aho muri iki cyiciro umudali wa zahabu wegukanwe n’umunya Ethiopia Almaz Ayana.

Nyirarukundo yatangarije abanyamakuru ko ikimufasha gutsinda ari ishyaka ahorana ryo kumva ko agomba kwitwara neza mu irushanwa ryose yitabiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa