skol
fortebet

Nyirarukundo na Sugira bakoze amateka mu marushanwa yo mu Budage

Yanditswe: Monday 01, Jan 2018

Sponsored Ad

Nyirarukundo Salome na Sugira James bari bahagarariye u Rwanda mu mikino yo gusiganwa ku maguru mu gihugu cy’Ubudage,baraye bakoze amateka kuko batwaye imidali ya Silver mu gusiganwa muri metero zitandukanye.
Nyirarukundo ukunzwe na benshi mu banyarwanda kubera ubuhanga afite mu gusiganwa muri metero zitandukanye,yarangije umwaka neza kuko yegukanye umudali wa Feza (Silver) mu gusiganwa metero ibihumbi 5, nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri inyuma y’Umudagekazi witwa Konstanze Klosterhalfen (...)

Sponsored Ad

Nyirarukundo Salome na Sugira James bari bahagarariye u Rwanda mu mikino yo gusiganwa ku maguru mu gihugu cy’Ubudage,baraye bakoze amateka kuko batwaye imidali ya Silver mu gusiganwa muri metero zitandukanye.

Nyirarukundo ukunzwe na benshi mu banyarwanda kubera ubuhanga afite mu gusiganwa muri metero zitandukanye,yarangije umwaka neza kuko yegukanye umudali wa Feza (Silver) mu gusiganwa metero ibihumbi 5, nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri inyuma y’Umudagekazi witwa Konstanze Klosterhalfen mu gihe Melat Yisak wo muri Ethiopie yaje ku mwanya wa 3.Sylvia Mmboga Medugu w’umunya Kenya yabaye uwa kane na ho Umudagekazi Catherine Heinig afata umwanya wa gatanu.

Mu bagabo mu gusiganwa ibirometero umunani, James Sugira yaje gufata na we umwanya wa kabiri akoresheje iminota 23 n’amasegonda 11 aza inyuma y’umunya Marooc Zouhair Talbi wamusize amasegonda atatu gusa mu gihe umunya-Kenya Alfred Cherop yaje ku mwanya wa gatatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa