skol
fortebet

Nyirarukundo Salome ari mu myitozo ya nyuma yo kwerekeza I London

Yanditswe: Wednesday 26, Jul 2017

Sponsored Ad

Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo imikino ya shampiyona y’isi mu mikino ngororamubiri (IAAF World Championships 2017) izabera I London mu Bwongereza itangire,Nyirarukundo Salome amaze iminsi mu myitozo ikomeye mu gihugu cya Kenya mu rwego rwo kuzayitwaramo neza.
Iyi mikino izatangira ku italiki ya 04 kugeza 13 Kanama uyu mwaka aho hazitabira ibyiciro by’abakinnyi batandukanye gusa u Rwanda ruzahagararirwa na Nyirarukundo Salome mu kwiruka metero ibihumbi 10 (10,000 m) nk’uko yabikoze mu (...)

Sponsored Ad

Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo imikino ya shampiyona y’isi mu mikino ngororamubiri (IAAF World Championships 2017) izabera I London mu Bwongereza itangire,Nyirarukundo Salome amaze iminsi mu myitozo ikomeye mu gihugu cya Kenya mu rwego rwo kuzayitwaramo neza.

Iyi mikino izatangira ku italiki ya 04 kugeza 13 Kanama uyu mwaka aho hazitabira ibyiciro by’abakinnyi batandukanye gusa u Rwanda ruzahagararirwa na Nyirarukundo Salome mu kwiruka metero ibihumbi 10 (10,000 m) nk’uko yabikoze mu mikino Olimpiki yabereye Rio de Janeiro muri Brazil umwaka ushize.

Ubwo Umuryango uheruka kuganira ni uyu mukobwa w’imyaka 20 yadutangarije ko yiteguye neza kandi azakora ibishoboka byose agahesha u Rwanda ishema.

Yagize ati “Nubwo ari irushanwa riri ku rwego rwo hejuru niteguye kugenda ngahagararira igihugu cyanjye ngaterwa ishema na cyo kandi intego yanjye ni ukwitwara neza kandi ahari intego byose birashoboka .”

Uyu mukobwa ukinira ikipe ya APR y’imikino ngororamubiri ategerejwe gukina ku italiki ya 05 Kanama 2017 aho azaba ahanganye n’abakinnyi bakomeye nka Almaz Ayana na Tirunesh Dibaba bo mu gihugu cya Ethiopia, Agnes Tirop, Irene Cheptai, Alice Aprot bose bo muri Kenya.

Nyirarukundo yabonye tike yo kwitabira iyi Shampiyona y’Isi y’imikino ngororamubiri izabera i London mu Bwongereza kubera ibihe yagize mu mikino Olimpike iheruka kubera I Rio de Janeiro mu gihugu cya Brazil umwaka ushize aho mu kwiruka metero ibihumbi icumi (10,000) yakoresheje iminota 32, amasegonda 7 n’ibice 80 .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa