skol
fortebet

Nyirarukundo Salome yagiriye imvune muri shampiyona y’isi

Yanditswe: Monday 07, Aug 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi umwe rukumbi wari uhagarariye u Rwanda muri shampiyona y’isi iri kubera mu mugi wa London mu Bwongereza Nyirarukundo Salome,yagiriye ikibazo cy’Imvune muri iyi mikino aho nyuma yo guhatana ku wa gatandatu taliki 05 Kanama 2017,mu gusiganwa metero ibihumbi 10 yahise yoherezwa gukorerwa ubuvuzi bwihuse.
Uyu mukobwa watangiye iyi mikino afite ikibazo cy’uburwayi ariko akanga kwikura mu irushanwa atagerageje,yagize ibihe bibi kuko yarangije ku mwanya wa 25 akoresheje iminota (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi umwe rukumbi wari uhagarariye u Rwanda muri shampiyona y’isi iri kubera mu mugi wa London mu Bwongereza Nyirarukundo Salome,yagiriye ikibazo cy’Imvune muri iyi mikino aho nyuma yo guhatana ku wa gatandatu taliki 05 Kanama 2017,mu gusiganwa metero ibihumbi 10 yahise yoherezwa gukorerwa ubuvuzi bwihuse.

Uyu mukobwa watangiye iyi mikino afite ikibazo cy’uburwayi ariko akanga kwikura mu irushanwa atagerageje,yagize ibihe bibi kuko yarangije ku mwanya wa 25 akoresheje iminota 32,amasegonda 45 n’ibice 95 aho yasizwe iminota 2 , amasegonda 29 seconds n’ibice 66 na Almaz Ayana umunya Ethiopia watwaye umudali wa zahabu.

Uyu mukobwa yatakaje ibihe muri iyi shampiyona y’isi ugereranyije n’igihe yakoresheje mu mikino Olimpike iheruka kubera I Rio de janeiro muri Brazil kuko ho yakoresheje iminota 32 amasegonda 07 n’ibice 80.

Mu kiganiro yagiranye n’Umuryango yagize ati “Nabyakiriye neza kandi kugira ngo ugere ku nzozi zawe ntakabuza byose ubicamo gutsinda no gutsindwa. Njyewe sinacika intege nimara gukira nzakomeza nkore kandi nzabigeraho. Buri competition igira icyo inyigisha kuko abanya Ethiopia n’abanya Kenya na barakomeye kandi bitegura kuturusha gusa nanjye ngomba gukora cyane.”

Yadutangarije kandi ko imvune yagize izamara amezi abiri ndetse yishe gahunda yari afite cyane cyane amarushanwa yagombaga kwitabira mu kwezi kwa cumi.
Ugereranyije n’amarushanwa aheruka gukora mu mwaka n’igice ushize, ibi nibyo bihe bibi agize ndetse nyuma yo kurenga umurongo yahise yitabwaho n’abaganga ndetse bahita bamwohereza mu bakeneye ubufasha byihuse.

Abatwaye imidali muri iri rushanwa:

1. Almaz Ayana (Ethiopia) 30:16.32
2. Tirunesh Dibaba (Ethiopia) 31:02.69
3. Agnes Jebet Tirop (Kenya) 31:03.50

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa