skol
fortebet

Nyirarukundo yamaze kwerekeza I London

Yanditswe: Tuesday 01, Aug 2017

Sponsored Ad

Nyirarukundo Salome yamaze kwerekeza I London mu bwongereza kuri uyu wa kabiri taliki ya 01 Kanama aho agiye kwitabira shampiyona y’isi mu mikino ngororamubiri igomba gutangira kuri uyu wa gatanu taliki ya 04 Kanama uyu mwaka aho azahatana mu gusiganwa metero ibihumbi 10 (10,000 m).
Uyu mukobwa wari umaze iminsi mu myitozo ikomeye mu gihugu cya Kenya yatangarije Radio 10 ko agiye gukora ibishoboka byose agahagararira u Rwanda neza n’ubwo imikino agiyemo ari mpuzamahanga kandi ihuriramo (...)

Sponsored Ad

Nyirarukundo Salome yamaze kwerekeza I London mu bwongereza kuri uyu wa kabiri taliki ya 01 Kanama aho agiye kwitabira shampiyona y’isi mu mikino ngororamubiri igomba gutangira kuri uyu wa gatanu taliki ya 04 Kanama uyu mwaka aho azahatana mu gusiganwa metero ibihumbi 10 (10,000 m).

Uyu mukobwa wari umaze iminsi mu myitozo ikomeye mu gihugu cya Kenya yatangarije Radio 10 ko agiye gukora ibishoboka byose agahagararira u Rwanda neza n’ubwo imikino agiyemo ari mpuzamahanga kandi ihuriramo abakinnyi bakomeye.

Yagize ati “Imyiteguro yagenze neza kuko nakoranaga n’abandi babonye itike nta kibazo ntahabaye buri kimwe cyose cyarabonetse ubu hasigaye ibyanjye.Ni shampiyona ikomeye ikurikira imikino Olimpiki yose iza ku rwego rwa mbere.

Umwaka ushize nitabiriye imikino ya Diamond League y’abakiri batarengeje imyaka 18 none ubu ngiye guhatana mu mikino y’abakuze iyi ni intambwe nishimira kuko kubona itike n’ibintu bikomeye cyane.

Hariya hahurira abakinnyi bava mu bihugu bikomeye nka Kenya ,Ethiopia,Anerika gusa twese tugenda tugiye guhangana no gushaka umudali kuko ntawe uba wizeye kuwutwara.niteguye ibyumweru 3 kandi ndiha icyizere cyo guhangana nabo kuko maze kwitabira amarushanwa akomeye nta bwoba ngifite niteguye ko ibintu bizagenda neza.”

Nyirarukundo Salome azakina ku italiki ya 05 Kanama aho azaba ahanganye n’abakinnyi bakomeye barmo Almaz Ayana watwaye umudali wa zahabu mu mikino Olimpike iheruka kubera I Rio de Janeiro muri Brazil umwaka ushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa