skol
fortebet

Nyirarukundo yiteguye guhesha u Rwanda ishema muri shampiyona y’isi

Yanditswe: Thursday 22, Jun 2017

Sponsored Ad

Nyirarukundo Salome ari mu myitozo ikomeye yo kwitegura shampiyona y’isi ya Athletisme izabera I London mu Bwongereza kuva Taliki ya 4 igasozwa ku ya 13 Kanama uyu mwaka aho yatangaje ko yiteguye kongera guhesha ishema u Rwanda mu kwiruka metero 10,000.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru umuryango kuri uyu wa gatatu taliki ya 21 kamena Nyirarukundo yadutangarije ko uyu mwaka wabaye mwiza kuri we ndetse agiye kubakira ku byo yagezeho akitwara neza muri iyi shampiyona y’isi.
Yagize ati “Ubu (...)

Sponsored Ad

Nyirarukundo Salome ari mu myitozo ikomeye yo kwitegura shampiyona y’isi ya Athletisme izabera I London mu Bwongereza kuva Taliki ya 4 igasozwa ku ya 13 Kanama uyu mwaka aho yatangaje ko yiteguye kongera guhesha ishema u Rwanda mu kwiruka metero 10,000.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru umuryango kuri uyu wa gatatu taliki ya 21 kamena Nyirarukundo yadutangarije ko uyu mwaka wabaye mwiza kuri we ndetse agiye kubakira ku byo yagezeho akitwara neza muri iyi shampiyona y’isi.

Yagize ati “Ubu ndimo gukora gym aho ngomba kumara ibyumweru 2 hanyuma ngatangira imyitozo ikomeye kurushaho.uyu mwaka nagize amahirwe meshi ariko yagiye ava ku marushanwa nagiye nkina uriya mwaka washize. Uyu mwaka nabonye manager nsinda amarushanwa agiye atandukanye mbona company inyambika ya Nike urumva ko wari uwa mahirwe kuri jye".

Nyirarukundo agiye muri iri rushanwa afite intego yo kugabanya ibihe yagize mu marushanwa mpuzamahanga aheruka gukina cyane cyane mu mikino Olimpike aho yavuze ko yababajwe n’igihe yakoresheje cy’iminota 32:07:80 ndetse yemeje ko agiye gukaza imyitozo ku buryo azaza mu myanya 10 ya mbere.

Yagize ati “Buri gihe intego aba ari imwe nubwo bigeraho bikanga gusa iriya ni competition iri ku rwego rwo hejuru icyo ngomba gukora n’ukugenda ngahagararira igihugu cyanjye neza kandi ngaterwa ishema nacyo.Ndimo gukora cyane kandi intego ni ukwitwara neza.Icya mbere n’intego kandi birashoboka.Mu mikino Olimpike nakoze nabi kuko nituye hasi ndongera ndahaguruka gusa kuri iyi nshuro nzagerageza kugabanya ibihe.Ndifuza cyane kuzaza muri Top 10".

Mu gusoza ikiganiro twagiranye Nyirarukundo yagize icyo asaba Federation y’imikino Ngororamubiri RAF cyane ko nubwo yifuza kwitwara neza aho ageze ariwe na manager we birya bakimara batigeze babona inkunga y’iri shyirahamwe ry’imikino Ngororamubiri.

Yagize ati “ kugeza ubu nta na gato baramfasha kabisa nirwanaho kuko nkoze ntegereje ko federation imfasha ntaho nagera.Ibintu byose nirwanaho uretse manager wanjye urimo kumfasha magingo aya. icyo nasaba federation kandi nsaba buri munsi ni uko bajya badutegura hakiri kare ntibatureke ngo byose tubyikorere hanyuma badusabe imidali.Nibabanze badufashe ibindi babitubaze".

Nyuma yo kwegukana igice cya Marathon muri Rwanda Peace Marathon ndetse akegukana ikindi gice cya Marathon muri Maroc,uyu munyarwandakazi w’imyaka 20 yatangaje ko kuba abanya Kenya n’abanya Ethiopia bahora ku isonga ari uko baba bateguwe hakiri kare aho yemeza ko ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda rigize icyo rikora Abanyarwanda bakwigaranzura abo banyamahanga nanone avuga ko intego ye mu minsi iri imbere ari ukuzatwara imidali muri shampiyona Nyafurika ndetse agashimangira ko imitegurire ivuguruwe yagera ku nzozi ze zo kwegukana umudali mu mikino Olimpike.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa