skol
fortebet

Nyuma y’imyaka itatu Rafael Nadal yongeye kugaruka ku mwanya wa mbere

Yanditswe: Tuesday 15, Aug 2017

Sponsored Ad

Igihangange mu mukino wa Tennis cyane cyane ku bibuga by’igitaka Rafael Nadal umunya Espagne w’imyaka 31,agiye kongera kwisubiza umwanya wa mbere ku isi nyuma y’aho Andy Murray wari ufite uyu mwanya yavunitse ndetse na Federer bagombaga kuwuhatanira mu irushanwa rya Western and Southern Open riri kubera i Cincinnati muri Amerika atangaje ko atazaryitabira kubera imvune.
Ku munsi w’ejo nibwo umusore Roger Federer umaze iminsi yitwara neza ndetse wagombaga kugora Nadal mu rugendo rwo gushaka (...)

Sponsored Ad

Igihangange mu mukino wa Tennis cyane cyane ku bibuga by’igitaka Rafael Nadal umunya Espagne w’imyaka 31,agiye kongera kwisubiza umwanya wa mbere ku isi nyuma y’aho Andy Murray wari ufite uyu mwanya yavunitse ndetse na Federer bagombaga kuwuhatanira mu irushanwa rya Western and Southern Open riri kubera i Cincinnati muri Amerika atangaje ko atazaryitabira kubera imvune.

Ku munsi w’ejo nibwo umusore Roger Federer umaze iminsi yitwara neza ndetse wagombaga kugora Nadal mu rugendo rwo gushaka umwanya wa mbere yatangaje ko atacyitabiriye iri rushanwa kubera imvune no kwitegura neza irushanwa rikuru rya Us Open byatumye uyu Nadal agira amahirwe yo kuzafata umwanya wa mbere ku rutonde ruzasohoka ku wa mbere.

Nyuma yo kumenya ko afite amahirwe yo kwisubiza umwanya wa mbere yaheruka mu mwaka wa 2014 Nadal yatangaje ko ari ibintu bishimishije cyane ko uyu mwaka wamugendekeye neza ndetse yiteguye kwitwara neza muri iyi mikino.

Yagize ati “Ni inkuru mbi kumva ko Roger atazitabira iri rushanwa gusa kuri njye kongera kugaruka ku mwanya wa mbere ni iby’agaciro cyane.Mu myaka ishize nahuye n’ibibazo byinshi birimo imvune zangoye cyane gusa kubera urukundo umuntu akunda uyu mukino naragarutse niyo mpamvu nagarutse nkaba nongeye gusubira kuri uyu mwanya".

Uyu Rafael Nadal afite amahirwe yo gutwara iri rushanwa cyane ko abakinnyi bakomeye nka Andy Murray , Kei Nishikori,Marin Cilic na Roger Federer batangaje ko batazaryitabira mu gihe Stan Wawrinka na Novak Djokovic batazongera gukina muri uyu mwaka kubera imvune.

Kugeza ubu Andy Murray niwe nimero ya mbere ku isi aho afite amanota 7,750 akurikiwe na Rafael Nadal ufite 7,555.Urutonde rushya ruzasohoka ku wa mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa