skol
fortebet

Nyuma ya C.Ronaldo, Mourinho na we arashinjwa kutishyura imisoro muri Esipanye

Yanditswe: Tuesday 20, Jun 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Manchester United, Josee Mourinho, araregwa kutishyura imisoro muri Esipanye ubwo yatozaga ikipe ya Real Madrid.
Mourinho ashinjwa kutishyura imisoro ingana 3,3 z’Amayero ubwo yatozaga muri Esipanye muri 2011-2012.
Imisoro Mourinho ashinjwa ikomoka ku bigo byamamaje byifashishiije amwe mu mafoto ye; ariko Mourinho ntiyagaragaza abo yamamariza ngo hishyurwe imisoro imukomokaho.
Umuvugizi wa Josee Mourinho yatangaje ko Mourinho atigeze amenyeshwa ibyo bamurega mbere y’uko (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Manchester United, Josee Mourinho, araregwa kutishyura imisoro muri Esipanye ubwo yatozaga ikipe ya Real Madrid.

Mourinho ashinjwa kutishyura imisoro ingana 3,3 z’Amayero ubwo yatozaga muri Esipanye muri 2011-2012.

Imisoro Mourinho ashinjwa ikomoka ku bigo byamamaje byifashishiije amwe mu mafoto ye; ariko Mourinho ntiyagaragaza abo yamamariza ngo hishyurwe imisoro imukomokaho.

Umuvugizi wa Josee Mourinho yatangaje ko Mourinho atigeze amenyeshwa ibyo bamurega mbere y’uko bishyirwa ahagaragara.

Kugeza ubu kandi, SkySport ivuga ko Mourinho atarakira ubutumwa na bumwe buturutse mu butabera bwa Esipanye, ngo yewe habe n’umwe mu bunganizi be urahamagarwa.

Mu gihe umutoza Josee Mourinho yamaze muri Esipanye atoza Real Madrid, kuva 2010 kugera 2013, yishyuye imisoro ingana na miliyoni 26 z’Amayero.

Iki kirego cya Mourinho kije nyuma y’icyumweru kimwe Umukinnyi Christiano Ronaldo na we arezwe kutishyura imisoro isaga miliyoni 14 z’amayero atishyuye hagati ya 2011 na 2014. Ibi byatumye uyu rutahizamu avuga ko ashaka kuva muri Esipanye akaba yakomereza umwuga we mu Bwongereza mu ikipe yahozemo ariyo ManUnited.

Christiano azitaba ubuzamanza kuwa 31 Nyakanga.

Lionel Messi na we yakatiwe igifungo cy’amezi 21 azira imisoro atishyuye muri Esipanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa