skol
fortebet

Nyuma yo gusinyana amasezerano mu buvuzi, FERWAFA na Maroc basinye andi masezerano

Yanditswe: Monday 24, Apr 2017

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryamaze gusinyana andi masezerano n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc kubijyanye no gufatanya mu bikorwa remezo by’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Aya mashyirahamwe yari asanzwe afitanye ubufatanye mu bijyanye n’ubuvuzi, aho bamwe mu bakinnyi bo mu Rwanda bahura n’ikibazo cy’imvune bajya kuvurirwa muri Maroc, kuri aya masezerano hakaba hiyongereyeho ubufatanye mu bikorwa remezo by’umupira w’amaguru.
Aya masezerano akaba yarasinywe mu (...)

Aya masezerano akaba yarasinywe mu cyumweru gishize nyuma y’uruzinduko perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaulle yagiriye muri iki gihugu cya Maroc ku butumire bwa mugenzi we wa Maroc, Fouzi Lekja.

Ibiganiro by’aba bagabo babiri byibanze ku ngingo 2 z’ingenzi arizo; inkunga yo kubaka hoteli ya FERWAFA mu gihe igice kinini cy’amafaranga azayubaka ari inkunga ya FIFA, icya kabiri kubaka ibikorwa remezo mu turere dutandukanye tw’u Rwanda.

De Gaulle ati “Turishimye cyane nyumayo gusanyana n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc amasezerano ajyanye n’ubufatanye mu bikorwa remezo, iri shyirahamwe ryagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umupira wacu.”

Yakomezeje agira ati “Ku bijyanye n’ubufatanye bushya harimo kudufaha kurangiza kubaka igice cya mbere cya hoteli ya FERWAFA tutiriwe tujya kwaka inguzanyo muri banki iyo ariyo yose hano mu Rwanda nk’uko byari biteganyijwe. Ikindi ni uko bemeye kutuguriza amafaranga yo kubaka ibibuga mu turere dutatu, amafaranga akaba azishyurwa mu myaka 5 iri mbere.”

Ubundi iyi hoteli ya FERWAFA ikaba 65% by’amafaranaga azayubaka ari inkunga y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA.

U Rwanda na Maroc basinye amasezerano bwa mbere muri 2015. Amasezerano y’ibi bihugu ahanini ashingiye mu ibikorwa by’iterambere ry’umupira w’amaguru, igihugu kimwe kwakira ikindi igihe kitegura amarusanhwa(Camp), imikino ya gishuti, ubuvuzi n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa