skol
fortebet

Nyuma yo gutsindwa abakinnyi bakubise umufana wabo baramukomeretsa [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 12, Feb 2018

Sponsored Ad

Abakinnyi b’ikipe ya Independiente de Neuquen yo mu cyiciro cya 3 muri Argentine bakubise umufana wabo nyuma yo gutsindwa na mukeba wabo Cipoletti ibitego 3-0.
Ubwo iyi kipe yakiniraga mu rugo ndetse ikanyagirwa na mukeba,abafana bagize umujinya niko gutangira gutera amabuye mu kibuga maze ubwo umukino wari urangiye abakinnyi 2 Manuel Berra na Federico Cataldi bahita bajya gukubita abafana bari hafi y’ikibuga bibasira umwe wari ubegereye baramukomeretsa.
Aba bakinnyi 2 babajwe (...)

Aba bakinnyi 2 babajwe n’imyitwarire y’abafana babo niko gusohoka mu kibuga nyuma y’ifirimbi ya nyuma y’umusifuzi badukira umwe mu bafana wari hafi bamukubita amakofe n’imigeri ndetse baramukomeretsa ku munwa aravirirana cyane.

Nubwo uyu mukino wari witabiriwe n’abashinzwe umutekano,ntibahise batabara uyu mufana nubwo yari kumwe n’abandi kugeza ubwo umutoza mukuru w’iyi kipe yaje kumubakiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa