skol
fortebet

Nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona masudi Djuma areguye

Yanditswe: Saturday 08, Jul 2017

Sponsored Ad

Mu myaka 2 yari amaze atoza ikipe ya Rayon Sports aho yari amaze kuyihesha ibikombe 2 icya shampiyona yahawe uyu munsi ndetse n’igikombe cy’Amahoro yatwaye umwaka w’imikino ushize, kuri iyi taliki ya 08 Nyakanga umutoza Masudi Djuma atangaje ko yeguye mu ikipe ya Rayon Sports.
Uyu mutoza wari usigaranye imyaka 2 ku masezerano ye ntabwo yemeye gukomezanya urugendo rwe rw’ubutoza n’iyi kipe aho atangaje ko yeguye ku mugaragaro nyuma y’aho iyi kipe yari imaze gushyikirizwa igikombe cya shampiyona (...)

Sponsored Ad

Mu myaka 2 yari amaze atoza ikipe ya Rayon Sports aho yari amaze kuyihesha ibikombe 2 icya shampiyona yahawe uyu munsi ndetse n’igikombe cy’Amahoro yatwaye umwaka w’imikino ushize, kuri iyi taliki ya 08 Nyakanga umutoza Masudi Djuma atangaje ko yeguye mu ikipe ya Rayon Sports.

Uyu mutoza wari usigaranye imyaka 2 ku masezerano ye ntabwo yemeye gukomezanya urugendo rwe rw’ubutoza n’iyi kipe aho atangaje ko yeguye ku mugaragaro nyuma y’aho iyi kipe yari imaze gushyikirizwa igikombe cya shampiyona yatwaye ndetse amaze kunyagira ikipe ya Azam FC ibitego 4-2 mu mukino wa gicuti.

Ibi uyu mutoza yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo gushyikirizwa igikombe cya shampiyona aho yavuze ko ahagaritse gutoza iyi kipe ku mpamvu ze bwite atashatse kubatangariza.

Yagize ati :" Mfashe icyemezo cyo gutandukana na Rayon Sports kubera impanvu zanjye bwite nzatangaza nyuma cyangwa sinzitangaze, gusa icyo mamenya ni uko ntandukanye na Rayon Sports." Massoudi Djuma aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino.

" Nta bintu byinshi nshaka kuvuga nonaha, ariko ndasohoka aha njya gushyikiriza komite, urupapuro rwo kwegura mu ikipe ya Rayon Sports kuko nari ngifite amasezerano y’imyaka 2."

Zimwe mu mpamvu ziri kuvugwa zaba ziteye uyu mutoza kwegura iya mbere ni uko yifuzwa n’ikipe ya Mukura yifuza kumuha miliyoni 2 n’ibihumbi 500 ndetse n’inzu yo kubamo ngo ayitoze ndetse biravugwa ko uyu mugabo yababajwe no guhagarikwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports nyuma yo gusezererwa n’ikipe ya Rivers United nayo ni impamvu iri kuvugwa imuteye kwegura.

" Qui ne risque rien n’a rien." Djuma Massoudi.

Ibitekerezo

  • Nagende nubundi yatanze ikipe gusa nkabareyo turamushimira ibyiza yakoze land I tukananenga ibibi yadukoreye

    nagende hagiye akaguru kange umutoza ni ufite abakinnyi bashoboye kalibu muri Astrida kdi yarakoze kudutanga ubu tuba dutwaye 2

    Reyoturayikundacan.tuyirinyuma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa