Kigali

Nyuma yo kwerekeza mu ikipe ya Chelsea Morata yavuze byinshi kuri Real Madrid yakiniraga

Imikino   Yanditwe na: Dusingizimana Remmy 22 July 2017 Yasuwe: 1451

Ku munsi w’ejo taliki ya 21 Nyakanga nibwo ikipe ya Chelsea yatangaje ko yasinyishije ku mugaragaro umusore Alvaro Morata amasezerano y’imyaka 5 ku kayabo ka miliyoni 70 n’ibihumbi 600 by’amapawundi imukuyee muri Real Madrid aho uyu musore yatangaje ko avuye mu rugo ko ndetse atazibagirwa iyi kipe yamureze anayishira ku byo yamugejejeho mu gihe cyose yayimazemo.

Mu magambo yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter uyu musore w’imyaka 24 yatangaje ko yifuza ko buri wese akwiye kumva neza iki cyemezo yafashe cyane ko yagitekerejeho cyane mbere yo kugifata.

Yagize ati “Uyu munsi ni umunsi udasanzwe ,ndumva mfite byinshi byo kuvuga hari amarangamutima n’ibihe byiza nagize biri mu mutwe wanjye aka kanya.Ndangije urugendo rwa kabiri nari natangiye muri Real Madrid ubu ntangiye ubuzima bushya,Ndabizi ko hari bamwe bababajwe n’icyemezo nafashe gusa icyemezo cyafashwe kandi nagitekerejeho neza.”

Yakomeje avuga ko avuye mu rugo kandi ko ntacyo yicuza kuba adakomezanyije n’iyi kipe y’ubukombe muri Espagne.

Yagize ati “Mvuye mu rugo kuko niko niyumvaga iyo nabaga ndi muri Real Madrid.Ngiye mfite umutima utanshira urubanza kuko natanze ibyo nari mfite buri munota wose nakinnye nambaye umwenda wayo kandi nishimiye ibihe byiza twagize umwaka ushize ubwo twatwaraga ibikombe 2 bikomeye aho ntekereza ko yaba njye cyangwa abafana ba Real Madrid batazawibagirwa.Ndashimira ikipe ya Real Madrid kuba yarangize uwo ndiwe ubu.Ndashimira abatoza bose,abakinnyi bose twakinanaga ndetse ndashimira perezida w’ikipe kuba yarumvise neza intumbero yanjye ndetse agashyigikira umwanzuro nafashe.Ndashimira cyane mwese abafana kuko ubwo nagarukaga mu ikipe mwatumye numva nkunzwe kandi mfite agaciro”.

Umwaka ushize Alvaro Morata yatsinze ibitego 19 mu marushanwa yose yakinnye aho 15 muri byo yabitsinze mu mikino ya shampiyona La Liga.Avuye muri Real Madrid kubera kubura umwanya uhagije wo gukina aho yicaye ku ntebe y’abasimbura kubera umufaransa Karim Benzema utaramworoheye .Mu mikino 38 ya shampiyona y’umwaka ushize yabanjemo 14 gusa.

Author : Dusingizimana Remmy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

FERWAFA yatangaje igihe umukino wa Rayon na APR uzasubukurirwa

Ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ko umukino...
25 September 2017 Yasuwe: 2187 1

Masudi yatangaje ikintu akumbuye muri iyi minsi ari umushomeri

Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports ndetse wayifashije kwegukana igikombe...
25 September 2017 Yasuwe: 3359 0

Kiyovu Sports yatoye umuyobozi mushya wahize kugarura Kiyovu mu makipe...

Ku munsi w’ejo nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yakoze inama y’inteko rusange...
25 September 2017 Yasuwe: 620 0

Mukura VS yemerewe inkunga ya miliyoni 104 n’akarere ka Huye

Ku munsi w’ejo nibwo ikipe ya Mukura VS yakoze inama y’inteko rusange yo...
25 September 2017 Yasuwe: 271 0

Karekezi yatangaje icyakorwa ku isubukurwa ry’umukino wa APR FC na Rayon...

Umutoza Olivier Karekezi yamaze gutangaza ko we icyo yifuza ko FERWAFA...
24 September 2017 Yasuwe: 4839 1

De Gaulle yavuze ko umukino wa APR FC na Rayon Sports ugomba gusubirwamo...

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Nzamwita...
24 September 2017 Yasuwe: 3098 3