skol
fortebet

Nzamwita De Gaulle n’umunyamabanga mukuru we bongeye guterana amagambo

Yanditswe: Friday 24, Nov 2017

Sponsored Ad

• Nzamwita De Gaulle n’umunyamabanga mukuru we bateranye amagambo bapfa ikiruhuko
• Nzamwita arifuza ko umunyamabanga we afata ikiruhuko cy’iminsi 23
• Uwamahoro yanze gufata ikiruhuko cy’umwaka wa 2017 kubera ko atararangiza inshingano yahawe n’inteko rusange ya FERWAFA

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita Vincent De Gaulle yongeye guterana amagambo n’umunyamabanga we Uwamahoro Tharcille Latifah ubwo yamuhatiraga kujya mu kiruhuko mbere y’uko amatora ateganyijwe tariki 30 Ukuboza 2017 agera,nawe amubwira ko ntaho azajya.

Aba bombi baherukaga guterana amagambo ubwo uyu munyamabanga wa FERWAFA yatangazaga ko Nzamwita amujujubya mu kazi ke ibintu byasakaye mu bitangazamakuru bitandukakanye.

Nkuko amakuru dukesha igihe abitangaza,uyu muyobozi wa FERWAFA uri hafi gucyura igihe,yasabye Uwamahoro gufata ikiruhuko mbere y’uko amatora aba, abitera utwatsi nk’uko bigaragara mu mabaruwa aba bombi bandikiranye dukesha IGIHE.

Muri aya mabaruwa 2,Nzamwita yandikiraga Uwamahoro amubwira ko agomba gufata ikiruhuko cy’umwaka wa 2017 cy’iminsi 23 undi nawe akamubwira ko ntacyo azafata mu gihe atararangiza inshingano yahawe n’inteko rusange.

Benshi bakomeje kwibaza impamvu Nzamwita Vincent De Gaulle ahatiriza umunyamabanga we gufata ikiruhuko mbere y’uko amatora agera ndetse n’impamvu atumvikana n’umunyamabanga we kandi ariwe wamwishyiriyeho.

Ibaruwa ya mbere De Gaulle yandikiye Uwamahoro

Ibaruwa ya kabiri Nzamwita De Gaulle yandikiye Uwamahoro

Ibaruwa Uwamahoro yanditse yanga ubusabe bwa De Gaulle

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa