Kigali

Nzamwita yagize icyo atangaza ku kibazo cya FERWAFA na Rayon Sports

Imikino   Yanditswe na: 24 October 2017 Yasuwe: 3038

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA yatangaje ko ku kuwa kane taliki ya 26 Ukwakira 2017,aribwo ubuyobozi bwa FERWAFA buzahura na Rayon Sports ndetse na AZAM kugira ngo bakemure ikibazo cyo kwamamaza ku kibuga kimaze iminsi kivugwa.

Nkuko twabibagejejeho ku munsi w’ejo Rayon Sports yandikiye FERWAFA ibaruwa ku I taliki ya 18 Ukwakira 2017,iyibwira ko imaze iminsi ibangamira amasezerano bagiranye n’abaterankunga babo ku bijyanye no kwamamaza ku kibuga ndetse no ku mikino bakiriye aho bavuze ko guhera ku mukino wa Kirehe FC aribo bagomba kugenga ibijyanye no kwamamaza ndetse n’umuterankunga mukuru wa AZAM agomba kwandikira Rayon Sports ayisaba uburenganzira bwo kwamamaza.

Mu kiganiro Nzamwita Vincent uzwi nka De Gaulle yagiranye na Radio Rwanda yavuze ko bagiye kwicara bagakemura iki kibazo ndetse yibutsa Rayon Sports atariyo nyiri mikino ko imikino itegurwa na FERWAFA.

Yagize ati “Umunyamuryango uwo ariwe wese afite uburenganzira bwo kubaza ibitagenda neza bityo ku wa kane dufitanye inama na Rayon Sports ndetse na AZAM tukareba icyo amasezerano avuga.Wakwakira umukino cyangwa utawakira umukino uba ari uwa FERWAFA,icyo mvuga ni uko hari ibiri mu masezerano twagiranye n’umuterankunga wa shampiyona tugomba kubahiriza kuko niwe ureberera amakipe yose.Hari ibyo twavuganye n’umuterankunga kurekurira amakipe afite abaterankunga kugira ngo bajye bagaragara ku bibuga,tuzahura turebe icyo amasezerano avuga."

Nzamwita yavuze kandi ko FERWAFA yifuza ko amakipe yose yabona abaterankunga bityo nta ruhare bafite mu kubangamira amsezerano Rayon Sports ifitanye n’abaterankunga bayo bityo bagiye kurebera hamwe iki kibazo bagendeye kucyo amasezerano AZAM yagiranye na FERWAFA ndetse n’amakipe yo mu cyiciro cya mbere.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ronaldo yasomanye n’umukunzi we biratinda nyuma yo kwegukana UEFA Champions...

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo yagarutse kenshi mu binyamakuru kubera ukuntu...
27 May 2018 Yasuwe: 2694 0

Dore ibintu bitangaje k’ubuzima bwa Yannick Mukunzi wavukiye i Burundi akaba...

Yannick Mukunzi ni umusore w’imyaka 23 dore ko yabonye izuba taliki 2...
27 May 2018 Yasuwe: 6380 0

Unai Emery ugiye gutoza Arsenal yavuze ukuntu yabangamiwe bikomeye na...

Umutoza mushya w’ikipe ya Arsenal Unai Emery,yatangaje ko nubwo yari umutoza...
27 May 2018 Yasuwe: 3178 0

Amagambo Cristiano Ronaldo yatangaje nyuma yo gutwara Champions League...

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo yatumye imitima y’abafana ba Real Madrid irara...
27 May 2018 Yasuwe: 5876 0

Minnaert yahishuye icyo we n’abakinnyi bagiye gukora kugira ngo Rayon Sports...

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Ivan Minnaert yatangaje ko we n’abakinnyi...
27 May 2018 Yasuwe: 2928 0

Sergio Ramos yabwiye amagambo akomeye abagereranya Mohamed Salah na...

Kapiteni w’ikipe ya Real Madrid Sergio Ramos yabwiye abantu bamaze iminsi...
26 May 2018 Yasuwe: 4123 0