skol
fortebet

Oda Paccy yavuze ku ifoto iri guca ibintu yifotoranyije na Hon.Bamporiki wamwambuye ubutore [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 18, Feb 2019

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Oda Paccy uheruka kuvugisha benshi ubwo yashyiraga hanze ifoto igaragaza umukobwa wambaye ubusa mu kwamamaza indirimbo ye aheruka gushyira hanze yise ibyatsi bikamuviramo kwamburwa ubutore na Hon.Bamporiki,yavuze ko nta rwango bafitanye ndetse ku mbuga nkoranyambaga hari gucicikana ifoto bifotoranyije.

Sponsored Ad

Hon.Bamporiki utarishimiye iyi foto y’umukobwa wari wambaye ikariso gusa Paccy yakoresheje yamamaza indirimbo ibyatsi,yanditse urwandiko rutangaza ko amwambuye ubutore cyane ko ari umuyobozi w’itorero ry’igihugu.

Oda Paccy yabwiye ikinyamakuru Inyarwanda ko nta rwango afitanye na Hon.Bamporiki ndetse abantu badakwiriye gutangazwa n’uko bahuye bakifata agafoto.

Yagize ati “ Njye na Hon Bamporiki ntabwo twangana rwose twarahuye mu bukwe bwa Mike Karangwa turifotozanya, nari nambariye Mike Karangwa nawe yari yamusabiye umugeni rero twarahuye turifotozanya.”

Oda Paccy na Bamporiki bahuriye mu bukwe bwo gusaba bwa Mike Karangwa,aho yari mu bakobwa bamwambariye mu gihe Hon Bamporiki ariwe wamusabiye umugeni.

Oda Paccy uherutse gushinga studio ye yise Empire Records,ni umwe mu bahanzikazi bamaze igihe kinini mu njyana ya Hip Hop ndetse yagiye akora indirimbo zakunzwe cyane nka Gangstar Love,Love ya Weekend,ibyatsi,Rendez-vous n’izindi.




Oda Paccy yafotowe ari kumwe na Hon. Bamporiki wamwambuye ubutore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa