skol
fortebet

Okoko yasezeye Gicumbi yigira muri Kongo

Yanditswe: Friday 06, Oct 2017

Sponsored Ad

Umutoza Okoko Godefroid watozaga ikipe ya Gicumbi FC yamaze kwerekeza mu ikipe ya Bukavu Dawa nyuma yo gufasha iyi kipe gutangira shampiyona itsinda Espoir FC 2-1.
Uyu mugabo yerekeje muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa gatatu ndetse ahita asinya amasezerano yo gutoza iyi kipe y’I Bukavu yari imaze igihe idafite umutoza.
Kugenda ku’uyu mutoza gutumye ikipe ya Gicumbi igiye gushaka umutoza mushya wo kuyifasha guhangana muri shampiyona y’U Rwanda yatangiye mu cyumweru (...)

Sponsored Ad

Umutoza Okoko Godefroid watozaga ikipe ya Gicumbi FC yamaze kwerekeza mu ikipe ya Bukavu Dawa nyuma yo gufasha iyi kipe gutangira shampiyona itsinda Espoir FC 2-1.

Uyu mugabo yerekeje muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa gatatu ndetse ahita asinya amasezerano yo gutoza iyi kipe y’I Bukavu yari imaze igihe idafite umutoza.

Kugenda ku’uyu mutoza gutumye ikipe ya Gicumbi igiye gushaka umutoza mushya wo kuyifasha guhangana muri shampiyona y’U Rwanda yatangiye mu cyumweru gishize.

Okoko yafashije ikipe ya Gicumbi kuguma mu cyiciro cya mbere mu mwaka wa shampiyona ushize nyuma y’aho iyi kipe yari ifite ibibazo by’amikoro ndetse itabasha guhemba abakinnyi bayo.

Uretse Gicumbi uyu mutoza ukomoka mu Burundi yatoje amakipe menshi mu Rwanda nka Kibuye FC, Kiyovu Sports,AS Muhanga, La Jeunesse na Mukura VS.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa