Kigali

Ole Gunnar Solskjaer yatangaje igihe Manchester United izongera gutwara igikombe cya shampiyona

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 February 2019 Yasuwe: 2211

Umutoza w’agateganyo wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer yatangaje ko bizasaba imyaka igera kuri 2 kugira ngo ikipe ye igere ku byiza nk’ibyo Manchester City ifite muri iyi minsi birimo no gutarwa shampiyona.

Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko Manchester United yasenyutse cyane ndetse bizasaba kwihangana imyaka 2 kugira ngo babashye kugera ku rwego rwiza nk’urwo Manchester City iriho.

Ole yavuze ko bisaba kugenda buhoro buhoro kugira ngo Manchester United yongere guhangamura City ya Guardiola yiyubatse cyane kandi idasesaguye amafaranga cyane.

Yagize ati “ Manchester City,Liverpool na Tottenham niyo makipe aturi hejuru cyane gusa Tottenham yo kuko twayitsinze birashoboka ko twayirusha.Dukeneye guhozaho.Imyaka 2 yaba ihagije kugira ngo ibintu bisubire mu buryo ariko bizadusaba kwitegura cyane.Umwaka utaha nabwo umuntu yakwizera kuko Molde yari iya 11 muri 2010 hanyuma muri 2011 dutwara igikombe.Nta kintu kidashoboka.”

Ole yavuze aya magambo ubwo yabazwaga niba abona umwaka utaha Manchester United yabasha gutwara igikombe nkuko Lingaard yabivuze.

Ole Gunnar Solskjaer ntaramenya niba umwaka utaha azaba ari umutoza wa Manchester United,kuko yahawe amasezerano y’amezi 6 gusa yatangaje ko yifuza aka kazi burundu.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Muzehe Mudeyi Modeste umubyeyi wa Muvara Valens wamenyekanye cyane mu ikipe...

Inkuru y’akababaro imaze kujya ahagaragara ivuga ko Muzehe Mudeyi Modeste...
21 February 2019 Yasuwe: 2678 0

Usengimana Faustin kuri ubu utari ufite ikipe yagaragaye mu myitozo ya...

Umukinnyi ukina mu mutima w’aba myugariro Faustin Usengimana kuri ubu...
21 February 2019 Yasuwe: 3258 0

Antonio Rudiger yatangaje ko abakinnyi barambiwe umutoza Maurizio...

Myugariro wa Chelsea Antonio Rudiger yatangaje ko abakinnyi barambiwe...
21 February 2019 Yasuwe: 2078 0

Micheal Sarpong niwe watowe nk’umukinnyi mwiza witwaye neza muri...

Rutahizamu ukomoka muri Ghana Sarpong Micheal niwe watowe nk’umukinnyi mwiza...
21 February 2019 Yasuwe: 1441 1

Atletico Madrid yatsinze Juventus yibikira impamba ikomeye ishobora...

Ikipe ya Atletico iri mu nzira nziza yo kwerekeza mu mikino ya ¼ cy’irangiza...
21 February 2019 Yasuwe: 1468 0

Umukinnyi Dele Alli yabenze umukunzi we mu ibanga amusimbuza uwo bahuriye...

Umwongereza Dele Alli ukinira ikipe ya Tottenham yabenze umukunzi we Ruby...
20 February 2019 Yasuwe: 3467 1