Kigali

Ole Gunnar Solskjaer yatangaje ikintu gikomeye azakora nagirwa umutoza wa Manchester United burundu

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 January 2019 Yasuwe: 2106

Umutoza wa Manchester United Ole Gunnar Solskjaer yabwiye abanyamakuru ko kuva kera iyi kipe itigeze ihatanira kuza mu myanya 4 ya mbere ahubwo yahataniraga ibikombe ariyo mpamvu yifuza kugirwa umutoza mukuru akagarura icyo gitinyiro.

Ole Gunnar Solskjaer yabwiye abanyamakuru ko kuza mu makipe 4 ya mbere atari ikintu Manchester United ikwiriye kurwanira ahubwo nkuko byahise ikwiriye guhatanira ibikombe.

Yagize ati “Twatwaye UEFA Champions League,Premier League na FA Cup.Ntabwo dukwiriye guhatanira kuza mu myanya 4 ya mbere muri Premier League.Dukwiye kwibaza tuti “Ese uyu mwaka tuzagira igikombe dutwara?.Njya muri buri mukino nk’umutoza wa Manchester United ntekereza ko turatsinda.

Uyu mwaka ntitwabasha gutwara shampiyona ariko turacyari muri FA Cup.Tugomba kugerageza tukayitwara ndetse buri mutoza wese aba yifuza ibikombe.”

Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko umutoza Sir Alex Ferguson yasize ikirango cyo gutsinda muri Manchester United ndetse ngo nicyo yifuza gukomerezaho nabasha guhabwa akazi ko gutoza iyi kipe burundu.

Ole Gunnar Solskjaer amaze gutsinda imikino 8 yose yatoje ndetse uyu munsi nabasha gutsinda Bunley araba yujuje umukino wa 9 wikurikiranya.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ifoto y’umunsi :Perezida Kagame yifotoranyije n’ibyamamare birimo Thierry...

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ukunda imikino ku buryo bukomeye,yifotoje
19 February 2019 Yasuwe: 4695 1

Ya kipe yatsinzwe ibitego 20-0 yirukanwe muri shampiyona kubera gukinisha...

Ikipe ya Pro Piacenza ikina mu cyiciro cya gatatu muri shampiyona y’umupira...
19 February 2019 Yasuwe: 1368 0

Abafana ba Chelsea FC bagaragarije urwango umutoza wabo Sarri nyuma yo...

Abafana ba Chelsea bari kuri stade ya Stanford Bridge bagaragarije urwango...
19 February 2019 Yasuwe: 1901 0

APR FC yakiriye neza umutoza wayo mushya,AS Kigali ikubitirwa I...

APR FC yongeye gushimangira ko ari umukandida ukomeye ku gikombe cya...
18 February 2019 Yasuwe: 2593 0

Oda Paccy yavuze ku ifoto iri guca ibintu yifotoranyije na Hon.Bamporiki...

Umuhanzikazi Oda Paccy uheruka kuvugisha benshi ubwo yashyiraga hanze ifoto...
18 February 2019 Yasuwe: 6609 0

Jules Ulimwengu yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukinira Rayon Sports...

Rutahizamu Jules Ulimwengu wakiniye Sunrise FC mu gice cya mbere cya...
18 February 2019 Yasuwe: 2862 1