skol
fortebet

Ole Gunnar Solskjaer yatangiye guha amategeko akomeye abakinnyi ba Manchester United

Yanditswe: Tuesday 15, Jan 2019

Sponsored Ad

Umutoza w’agateganyo wa Manchester United,Ole Gunnar Solskjaer,yamaze gutegeka abakinnyi be ko bagomba kujya bambara amakositimu buri gihe cyose baje gukina nkuko byagendaga mu gihe cya Sir Alex Ferguson.

Sponsored Ad

Abakinnyi ba Manchester United bari bamaze igihe biyambarira imyenda ya siporo baje ku mupira ariko kuri ubu uyu mutoza utangiye guca uduhigo yamaze kubategeka kwambara amakositimu y’ikipe mbere y’umukino.

Iri tegeko ryatangiye kubahirizwa ku cyumweru ubwo Manchester United yatsindaga Tottenham igitego 1-0,kuko aba bakinnyi bageze I Wembley bambaye amakositimu y’ikipe.

Ole yatangiye kugirana umubano wihariye na Ferguson kuko mu minsi ishize yagaragaye ku kibuga cy’imyitozo cya Carrington.

Ole ntaratsindwa umukino n’umwe kuva yatangira gutoza Manchester United asimbuye Mourinho wirukanwe mu kwezi gushize aho kuri ubu amaze gutsinda inshuro 6.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa