Kigali

Olivier Giroud na Kimpembe bagiye kwinjira muri Cinema

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 November 2018 Yasuwe: 514

Abafaransa babiri Olivier Giroud na Presnel Kimpembe bagiye kwinjira muri Cinema aho amajwi yabo azumvikana muri filimi nshya iri hafi gusohoka yitwa ’Spider-Man: New Generation’.

Nubwo batazagaragara muri iyi filimi nk’abakinnyi,aba basore bazasemura mu gifaransa ibivugwa n’abakinnyi b’imena bo muri iyi filimi aho Giroud azavuga mu ijwi rya Green Goblin mu gihe Kimpembe azavuga ijwi rya Scorpion.

Giroud wabuze ibitego mu ikipe ya Chelsea,yatangaje ko yiteguye kwinjira muri uyu mwuga we mushya we na Kimpembe nubwo batazaba bagiye kuba abakinnyi ahubwo amajwi yabo ariyo azumvikana mu gifaransa muri iyi filimi.

Iyi filimi izasohoka kuwa 12 Ukuboza 2018,yatangiye guca ibintu ndetse benshi bahise batangira gukusanya amafaranga yo kuyigura kugira ngo bazumve aya majwi y’aba bakinnyi bafashije Ubufaransa kwegukana igikombe cy’isi giheruka kubera mu Burusiya.

Ubwo bazaba bamaze gufatwa amajwi,aba basore bazahita berekeza mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa iri kwitegura gucakirana n’Ubuholandi mu mikino ya Euro Nations League ku wa Gatanu.


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umunyezamu wa Marines FC yagonze umwana n’imodoka arapfa

Umunyezamu w’ikipe ya Marines FC,Rukundo Protogène uzwi nka Tiger ,yagonze...
19 March 2019 Yasuwe: 1005 0

Solskjaer yibasiye abakinnyi ba Manchester United nyuma yo gusezererwa na...

Umutoza w’agateganyo wa Manchester united,Ole Gunnar Solskjaer yababajwe...
19 March 2019 Yasuwe: 1777 0

N’golo Kante yongeye gukora agashya kasekeje cyane abakinnyi b’ikipe...

Umukinnyi N’golo Kante uzwiho kwicisha bugufi no kugira ikinyabupfura,yasekeje
18 March 2019 Yasuwe: 6026 0

Cristiano Ronaldo ashobora gufatirwa ibihano bikarishye kubera uburyo...

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo,ufatwa nk’umwami wa UEFA Champions League...
18 March 2019 Yasuwe: 4358 0

Migi yatangaje ikintu yicuza kurusha ibindi kuva yatangira gukina umupira...

Umukinnyi wa APR FC,Mugiraneza Jean Baptiste yatangaje ko ikintu yicuza...
18 March 2019 Yasuwe: 3962 1

Uhiriwe Byiza Renus nawe yatwaye umudali wa Zahabu muri shampiyona ya...

Umusore ukiri muto witwa Uhiriwe Byiza Renus, watwaye shampiona y’u Rwanda...
18 March 2019 Yasuwe: 894 0