skol
fortebet

Olunga wakinannye na Kagere yerekeje muri Espagne

Yanditswe: Saturday 02, Sep 2017

Sponsored Ad

Umunya Kenya Micheal Olunga w’imyaka 23 uzwi cyane mu ikipe ya Gor Mahia ubwo yafatanyaga ku busatirizi n’umunyarwanda Kagere Meddie yaraye yerekeje mu ikipe ya Girona FC iherutse kuzamuka mu cyiciro cya mbere muri Shampiyona ya Espagne “La Liga”. Uyu musore wigaragaje mu mikino ya CECAFA 2015 ubwo yari mu ikipe ya Gor Mahia yerekeje muri Girona atijwe n’ikipe ye yo mu Bushinwa Guizhou Zhicheng. Micheal Olunga wagiye atizwa kenshi n’amakipe yo muri Kenya yakiniye akiva mu ishuli ry’umupira (...)

Sponsored Ad

Umunya Kenya Micheal Olunga w’imyaka 23 uzwi cyane mu ikipe ya Gor Mahia ubwo yafatanyaga ku busatirizi n’umunyarwanda Kagere Meddie yaraye yerekeje mu ikipe ya Girona FC iherutse kuzamuka mu cyiciro cya mbere muri Shampiyona ya Espagne “La Liga”.

Uyu musore wigaragaje mu mikino ya CECAFA 2015 ubwo yari mu ikipe ya Gor Mahia yerekeje muri Girona atijwe n’ikipe ye yo mu Bushinwa Guizhou Zhicheng.

Micheal Olunga wagiye atizwa kenshi n’amakipe yo muri Kenya yakiniye akiva mu ishuli ry’umupira w’amaguru rya Liberty Sports,akomeje kwigaragaza cyane mu makipe akomeye i Burayi cyane ko nyuma y’aho aviriye muri Gor Mahia akerekeza muri Suwede mu ikipe ya Djurgardens IF yigaragaje mu mwaka we wa mbere ubwo yatsindaga ibitego 12.

Kwitwara neza muri iyi kipe byatumye amakipe akomeye nka Real Betis,Galatasaray,Club Brugge na Malmo amwifuza,gusa birangira ahisemo kwerekeza mu ikipe ya Guizhou Zhicheng yo mu Bushinwa nayo yahisemo kumutiza muri Girona.

Iyi Girona itozwa na Pablo Machin iri ku mwanya wa 3 n’amanota 6,mu mukino ukurikira izakirira ku kibuga cyayo Estadi Montilivi cyakira abantu ibihumbi 13,500 ikipe ya Getafe nayo iheruka kuzamuka ,umukino ushobora kuzagaragaramo uyu musore.

Olunga ari kumwe na bagenzi be mu ikipe ya Guizhou Zhicheng

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa