skol
fortebet

Ombolenga akomeje guhanganisha amakipe yo mu Rwanda

Yanditswe: Monday 28, Aug 2017

Sponsored Ad

Myugariro Ombolenga Fitina akomeje guhanganisha amakipe akomeye ya hano mu Rwanda APR FC na AS Kigali zimwifuza bikomeye, cyane ko nta kipe agira muri iyi minsi nyuma yo kwerekeza muri Espagne ntashobore kubona amasezerano mu ikipe ya Universidad Católica de Murcia Club de Fútbol (UCAM Murcia) yari yamwifuje we na mugenzi we Kalisa Rachid.
Uyu musore wamaze kugaruka I Kigali akomeje guteza abantu urujijo cyane ko benshi bibaza ikipe azerekezamo muri izi zombie aho mu minsi ishize byavuzwe (...)

Sponsored Ad

Myugariro Ombolenga Fitina akomeje guhanganisha amakipe akomeye ya hano mu Rwanda APR FC na AS Kigali zimwifuza bikomeye, cyane ko nta kipe agira muri iyi minsi nyuma yo kwerekeza muri Espagne ntashobore kubona amasezerano mu ikipe ya Universidad Católica de Murcia Club de Fútbol (UCAM Murcia) yari yamwifuje we na mugenzi we Kalisa Rachid.

Uyu musore wamaze kugaruka I Kigali akomeje guteza abantu urujijo cyane ko benshi bibaza ikipe azerekezamo muri izi zombie aho mu minsi ishize byavuzwe ko kugira ngo agaruke mu Rwanda ikipe ya AS Kigali ariyo yamwoherereje itike.

Uyu musore we na mugenzi we Kalisa bavuye muri Espagne nyuma yo kujyayo babwiwe ko bagiye gusinya amasezerano bagerayo bakabwirwa ko ari igeragezwa bajemo byarangiye batabashije kugira amahirwe yo guhabwa amasezerano n’iyi kipe ikina mu cyiciro cya 3.

Fitina Ombolenga yageze mu Rwanda ku wa gatandatu tariki ya 26 Kanama 2017 ndetse biteganyijwe ko agiye gutangira ibiganiro na AS Kigali ifite amahirwe menshi yo kumwegukana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa