skol
fortebet

Ombolenga yaciye ibihuha byaho agomba kwerekeza

Yanditswe: Tuesday 29, Aug 2017

Sponsored Ad

Umusore Ombolenga Fitina wari umaze iminsi I Burayi aho yari yerekeje mu ikipe ya Universidad Católica de Murcia Club de Fútbol (UCAM Murcia) gusinya amasezerano yagerayo agasanga ari ugukora igeragezwa ndetse bikarangira byanze burundu,yagaragaye ku myitozo y’ikipe ya APR FC ku munsi w’ejo ndetse biravugwa ko yamaze kuyisinyira amasezerano y’umwaka umwe ndetse ko arakora imyitozo kuri uyu wa kabiri taliki ya 29 Kanama 2017.
Nkuko twabibagejejeho mu nkuru yo ku munsi w’ejo uyu musore yabuze (...)

Sponsored Ad

Umusore Ombolenga Fitina wari umaze iminsi I Burayi aho yari yerekeje mu ikipe ya Universidad Católica de Murcia Club de Fútbol (UCAM Murcia) gusinya amasezerano yagerayo agasanga ari ugukora igeragezwa ndetse bikarangira byanze burundu,yagaragaye ku myitozo y’ikipe ya APR FC ku munsi w’ejo ndetse biravugwa ko yamaze kuyisinyira amasezerano y’umwaka umwe ndetse ko arakora imyitozo kuri uyu wa kabiri taliki ya 29 Kanama 2017.

Nkuko twabibagejejeho mu nkuru yo ku munsi w’ejo uyu musore yabuze itike yo kumugarura I Kigali ubwo yari muri Espagne biba ngombwa ko ikipe ya AS Kigali iyimwoherereza mu rwego rwo kumureshya kugira ngo azabakinire mu mwaka w’imikino utaha none birangiye uyu musore yemeye gukinira ikipe y’ingabo z’igihugu.

Igikomeje kwibazwa na benshi ni uko ikipe ya Kiyovu Sports iherutse gutangaza ko hari ibyo ikipe izumvikana n’uyu musore ibagomba cyane ko uyu musore mbere y’uko yerekeza mu ikipe ya MFK Topvar Topoľčany yo muri Slovakia yari akibafitiye amasezerano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa