Kigali

Ombolenga yagarutse mu myitozo yo kwitegura Rayon Sports

Imikino   Yanditswe na: 19 September 2017 Yasuwe: 747

Umukinnyi Ombolenga Fitina wari umaze iminsi afite imvune yagarutse mu myitozo y’ikipe ya APR FC iri kwitegura ikipe ya Rayon Sports mu mukino wa Super Cup uzabera I Rubavu kuri Stade Umuganda ku wa Gatandatu Taliki ya 23 Nzeri 2017.

Uyu musore waje muri iyi kipe nyuma yo kuva muri Slovakia no muri Espagne yari amaze iminsi afite imvune ndetse ntiyagaragaye mu mikino y’Agaciro yarangiye mu mpera z’icyumweru gishize aho cyarangiye Rayon sports itsinze APR FC igitego 1-0 ndetse iyitwara iki gikombe kuri Tombola.

Ku munsi w’ejo tariki ya 18 Nzeri 2017 uyu musore yagaragaye mu myitozo ya APR FC ndetse biravugwa ko uyu musore azagaragara mu mukino wo kuri uyu wa Gatandatu aho azakina mu mwanya we mu gihe umusore Rukundo Dennis ashobora gufatanya na Rugwiro mu bwugarizi cyane ko abatoza ba APR FC banenze umusaruro wa Nsabimana Aimable ku mukino batsinzwe na Rayon sports.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abakinnyi 6 bavukiye mu miryango ikize cyane bagahitamo gukina umupira...

Nubwo benshi mu bakinnyi bakunze kuvuga ubuzima bugoye banyuzemo ndetse...
21 September 2018 Yasuwe: 3360 0

Manzi Thierry yatangaje ibanga bazakoresha kugira ngo basezerere Enyimba...

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports Manzi Thierry wagarutse mu kibuga nyuma...
21 September 2018 Yasuwe: 1065 0

Cristiano Ronaldo yahaye ubutumwa bukomeye umuhungu we wavuze ko azamurusha...

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo yabwiye umuhungu we w’imfura Cristiano Jr ko...
21 September 2018 Yasuwe: 1696 0

Rutanga yemerewe gukina umukino wa Enyimba FC ku munota wa nyuma

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yandikiye Rayon...
21 September 2018 Yasuwe: 1531 2

James Milner yatangaje aho urwango rukomeye yanga Manchester United...

Umwongereza James Milner uri kwitwara neza muri Liverpool nubwo...
20 September 2018 Yasuwe: 1378 0

Marouane Fellaini yahawe gasopo n’umusore wamufashe atangiye gutereta...

Umubiligi ukina hagati mu ikipe ya Manchester United, Marouane...
20 September 2018 Yasuwe: 1025 0