Kigali

Ombolenga yagarutse muri APR FC nyuma yo kunanirwa kumvikana na CSKA Sofia

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 March 2019 Yasuwe: 2401

Myugariro Ombolenga Fitina wari umaze iminsi yerekeje mu ikipe ya CSKA Sofia yo muri Burgaria ,ari mu nzira zigaruka muri APR FC nyuma yo kunanirwa kumvikana n’iyi kipe y’i Burayi kuri byinshi yari yayisabye.

Myugariro w’iburyo w’ikipe ya APR FC, Omborenga Fitina yananiwe kumvikana na CSKA Sofia ku byo yayisabaga,byatumye agaruka muri APR FC.

Nkuko amakuru dukesha urubuga rwa APR FC abitangaza, uyu myugariro yemeje ko agiye kugaruka mu ikipe ya APR FC gukomeza kuyifasha mu rugamba rwo gushaka shampiyona.

Ombolenga Fitina yagize Ati "Nibyo koko ngiye kugaruka mu ikipe yanjye APR FC kuko ibyo nasabye ikipe yanyifuzagaya CSKA Sofia, byose tutabashije kubyumvikanaho, nasanze nta mpamvu rero yo kuguma hano, kandi na APR yanjye isanzwe impa ibyo nshaka byose. Rero ngiye kugaruka nkomeze akazi mu ikipe yanjye.”

Ombolenga ni umwe muri ba myugariro bafashije APR FC mu gice kibanza cya shampiyona irangiza ku mwanya wa mbere ndetse byitezwe ko agiye gufatanya na Michel Rusheshangoga inyuma ku ruhande rw’iburyo.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble gatare

    Nta kindi buriya ni amafaranga bapfuye.Gusa tujye twibuka yuko Imana itubwira yuko tugomba kuyishaka nkuko dushaka amafaranga.Nyamara usanga abashaka Imana bashyizeho umwete ari bake cyane.Bakibagirwa yuko niyo umuntu akize,ubuzima bwe budaturuka ku mafaranga afite.Iyo hagize urwara ari umukire,yiruka amahanga ashakisha aho bamuvura,agatanga millions and millions,akenshi bikanga agapfa.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana",ntiduhere mu byisi gusa.Abumvira iyo nama yaduhaye,yavuze ko azabazura ku munsi w’imperuka,akabaha ubuzima bw’iteka.

    3 months ago

Inzindi nkuru

Sergio Ramos yanze gutumira mu bukwe bwe Cristiano Ronaldo bakinannye igihe...

Myugariro akaba na kapiteni wa Real Madrid Sergio Ramos amaze iminsi...
14 June 2019 Yasuwe: 4391 0

Ikipe ya Real Madrid yasinyishije umukinnyi wakuriye muri Fc Barcelone...

Ikipe ya Real Madrid yamaze gusinyisha Takefusa Kubo ufatwa nka Messi...
14 June 2019 Yasuwe: 4160 0

Abafana ba Real Madrid baririmbye izina ry’umukinnyi bifuza ko ubuyobozi...

Mu muhango wo kwereka abafana kabuhariwe Eden Hazard,ubuyobozi bw’ikipe ya...
14 June 2019 Yasuwe: 4993 0

Ikipe ya Chelsea yamaze kumvikana na Juventus ku mafaranga igomba guhabwa...

Ikipe ya Chelsea yamaze kumvikana na Juventus ku mafaranga igomba guhabwa,...
14 June 2019 Yasuwe: 1538 0

Abafana ba Real Madrid buzuye stade ikiniraho baje kwakira kabuhariwe Eden...

Umukinnyi Eden Hazard yakiriwe nk’umwami mu ikipe ya Real Madrid kuko...
14 June 2019 Yasuwe: 2992 0

Rayon Sports y’abakinnyi 10 yatsinze Marines FC mu gihe APR FC yababajwe...

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gutera intambwe itajegajega mu gikombe...
13 June 2019 Yasuwe: 6485 2