skol
fortebet

Ousmane Dembele yakoze amahano yatumye abafana ba FC Barcelona bamurakarira bikomeye

Yanditswe: Tuesday 11, Dec 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu Ousmane Dembele wa FC Barcelona yakoze agashya ku Cyumweru agera ku myitozo irangiye bituma abakinnyi bagenzi be n’abafana bagwa mu kantu kubera imyitwarire mibi y’uyu mufaransa ikomeje kwiyongera.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo Ousmane Dembele yasibye imyitozo kubera uburwayi bwo mu nda yari yagize ariko ntiyabimenyesha umutoza cyangwa abayobozi be, bituma umutoza amukura mu bakinnyi 18 bagombaga gukina na Real Betis yabatsinze ibitego 4-3,ariko ku Cyumweru ho yakerewe amasaha 2 asanga imyitozo irangiye.

Nta muntu wigeze avugisha Dembele kuri aya mahano yo ku cyumweru gusa biravugwa ko yasabye imbabazi abakinnyi bagenzi be n’umutoza we Ernesto Valverde gusa ibinyamakuru byo muri Espagne ntibyasobanuye icyabimuteye.

Dembele waguzwe muri Borussia Dortmund akayabo ka miliyoni 96 z’amapawundi mu mwaka ushize,yananiye ubuyobozi bwa FC Barcelona ndetse biravugwa ko ashobora kugurishwa mu mpeshyi.

Imwe mu mpamvu ivugwa ko ikerereza Dembele Imyitozo n’imikino ya video izwi nka Playstation bivugwa ko yamutwaye umutima ndetse ngo iyo atari mu kibuga cyangwa mu myitozo niyo aba ahugiyemo.

Dembele aturanye n’akabyiniro kaberamo n’imibonano mpuzabitsina bivugwa ko nako kamuraruye gusa nta muntu uramubonamo cyangwa ngo agaragaze amashusho yagasohokeyemo.

Umutoza Ernesto Valverde yabwiye abanyamakuru ko aya makosa Dembele yakoze ku Cyumweru bari kuyigaho ndetse biteguye kumufasha kwitwara neza cyane ko ari umwe mu bakinnyi bahetse FC Barcelona muri iyi minsi.

Yagize ati “Yego hari ibyabaye ku Cyumweru ariko tuzagerageza kubikemura mu ibanga.Tuzagerageza gufasha umukinnyi kuko afite impano ihebuje.Dembele aduha ibyo afite byose mu kibuga ariko dufite amategeko agenga imyitwarire kandi yubahirizwa kuri buri wese.”

Demebele amaze gutsinda no kurema ibitego 8 mu mikino 8 aheruka gukina bituma benshi mu bakinnyi bagenzi be bashima imyitwarire ye mu kibuga nubwo hanze yacyoa ri ibibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa