skol
fortebet

Papa Francis yiyamye abantu bakomeje kwita Lionel Messi imana

Yanditswe: Monday 01, Apr 2019

Sponsored Ad

Umushumba wa kiliziya Gatolika yababajwe n’abafana bakomeza kwita umukinnyi Lionel Messi ukinira FC Barcelona imana aho yabasabye akomeje kubireka kuko ngo hari Imana imwe.

Sponsored Ad

Papa yabwiye abafana ba Messi ko nubwo Messi ari umukinnyi mwiza cyane,adakwiriye kwitwa imana ndetse ngo nta n’ukwiriye kumugereranya nayo kuko ari inyambaraga.

Uyu muyobozi wa Kiliziya Gatolika yavuze ko nawe akunda Messi cyane ko baturuka mu gihugu kimwe gusa yemeza ko ari icyaha gikomeye kumwita imana.

Papa yagize ati “Mu by’ukuri kwita Messi imana n’icyaha gikomeye.Ntekereza ko bamwita imana bashaka kugaragaza ko bamwemera cyane ariko Imana yo mu ijuru niyo ikwiriye gusengwa.Nibyo n’umukinnyi w’igitangaza ariko si imana.”

Messi n’ikipe ya Argentina basuye Papa Francis mu mwaka wa 2013 ndetse umwaka wakurikiyeho uyu mukinnyi yamwohereje umupira we.

Abakunzi ba FC Barcelona basigaye bita Lionel Messi mu mpine D10S berekana nimero ye ndetse izi nyuguti zivuga imana mu cyesipagnole.

Muri uyu mwaka w’imikino Messi amaze kwinjiza ibitego 39 mu mikino 37 ndetse akaba amaze gutanga imipira 21 yavuyemo ibitego ariyo mpamvu asigaye yitwa imana y’umupira.


Abakunzi ba ruhago bakomeje kwita Messi imana

Ibitekerezo

  • Ariko nanjye ndabaza Paapa.Niba koko yemera ko Imana ari imwe gusa,UBUTATU bwavuye he?Paapa n’abandi banyamadini,bigisha ko hariho Imana,Data,Imana Mwana n’Imana Mwuka Wera (Roho Mutagatifu).Ko ibyo bintu ntaho Bible ibivuga,ndetse n’Abigishwa ba Yesu bakaba batarasengaga Ubutatu,amadini yabukuye he?Dore uko YESU yigishaga:
    Muli Yohana 14:28,YESU yavuze ko SE (his Father) amuruta.Muli Yohana 20:17,Yesu avuga ko "Imana ye ariyo Mana yacu".
    Intumwa ye Petero,yigishaga ko Yesu ari "Umugaragu w’Imana" nkuko Ibyakozwe 3:13 havuga.Indi ntumwa ye Pawulo,yigishaga ko YESU ari "Ikiremwa cya mbere k’Imana" nkuko Abakolosayi 1:15 havuga (the first born of all creatures).Muli make,ntabwo Imana ari Ubutatu.Ni imwe gusa yitwa Yehova (izina bwite yihaye).Iyo Mana ntipfa,nyamara Yesu we yarapfuye.Niwe wenyine tugomba gusenga nkuko Yesu yadusabye muli Matayo 4:10.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa