skol
fortebet

Patrice Evra yaraye akoze amahano muri Europa League

Yanditswe: Friday 03, Nov 2017

Sponsored Ad

• Patrice Evra yaraye akubise umufana wa Marseille mu mukino wabahuje na Vitoria de Guimaraes
• Patrice Evra yahise ahabwa ikarita itukura mbere y’uko umukino utangira aba umukinnyi wa mbere bibayeho muri Europa League.

Sponsored Ad

Umukinnyi Patrice Evra ukinira ikipe ya Olympique de Marseille yo mu gihugu cy’Ubufaransa yaraye akoze amahano ubwo yakubitaga umufana mbere y’uko umukino wagombaga guhuza iyi kipe na Vitoria de Guimaraes yo muri Portugal.

Uyu musore wahoze akinira ikipe ya Manchester United ndetse akayihesha ibikombe bitandukanye,yakoze aya mahano ubwo ikipe ye ya Marseille yarimo yishyushya mbere y’uyu mukino aho itsinda ry’abafana ba Marseille bamubwiraga nabi agahita akubita umwe muri bo umugeri ku mutwe.

Ibi bikimara kuba umusifuzi Tamas Bognar wasifuye uyu mukino yahise amuha ikarita itukura ndetse asiba uyu mukino warangiye banatsindiwe mu rugo.

Kuba Evra yahawe ikarita mbere y’uko umukino utangira,byatumye akora amateka yo kuba umukinnyi wa mbere uhawe ikarita nk’iyi kuva EUFA Europa League yahindurirwa uburyo yakinwagamo.

Abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi bakomeje kwibaza ibihano UEFA irafatira uyu musore aho biri kuvugwa ko ashobora guhagarikwa amezi 6.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa